Urubyiruko ruri gutorezwa mu kigo cya Kitona

Tshisekedi yasuye urubyiruko rurenga 10,000 yahamagariye gufasha FARDC ‘kurwanya u Rwanda’

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yasuye urubyiruko rubarirwa mu 10,200 yahamagariye gufasha ingabo z’igihugu kurwanya u Rwanda yemeza ko rwihishe inyuma y’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Uru rubyiruko rwatoranyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko mu ntara zo mu burasirazuba, ruri gutorezwa mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Kitona giherereye mu ntara ya Bas-Congo.

Nk’uko ikinyamakuru 7 Sur 7 cyo muri RDC kibivuga, Tshisekedi yashimiye uru rubyiruko kuba rwarumvise ijwi rye, rukemera kwinjira mu gisirikare ku bwinshi, arusezeranya ko arushyigikiye muri uyu “murimo w’ingirakamaro” rwahisemo.

Uyu Mukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo zacyo yabwiye uru rubyiruko ko yifuza ko rwatozwa ku buryo rwazajya rutera ubwoba umwanzi washaka gutera RDC.

Ati: “Ndifuza ko mwatozwa neza kugira ngo buri wese uzatekereza gutera igihugu cyacu azagira ubwoba. Muri hano ngo murinde ubusugire bw’igihugu. Ndizera ko mwabonye impinduka kuva mwaza hano. Ndagira ngo mbabwire ko Umugaba w’Ikirenga adasinzira atabatekerejeho.”

Tshisekedi yasabye uru rubyiruko kutagambanira igihugu no gukunda abenegihugu. Ati: “Ntimukabone Umunyekongo nk’umwanzi, ahubwo nk’umuvandimwe ukeneye ko mumurindira umutekano. Ntimugire ubwoba. Turi hano ngo tubafashe hamwe n’imiryango yanyu. Ntimukagambanire igihugu. Ntimwite ku binyoma by’umwanzi. Mwihe igihugu. Mureke tukirinde.”

Tshisekedi yahamagariye urubyiruko kwinjira mu gisirikare ku bwinshi tariki ya 3 Ugushyingo 2022. Hari hashize iminsi urwo mu burasirazuba bw’igihugu rwigaragambya, rusaba Leta kuruha intwaro kugira ngo ruhangane na M23, hamwe n’u Rwanda rwemeza ko ruyifasha.

Urubyiruko ruri gutorezwa mu kigo cya Kitona
Urubyiruko ruri gutorezwa mu kigo cya Kitona

Umugaba Mukuru w'ingabo za RDC, Gen. Christian Tshiwewe, yabanje kuganiriza uru rubyiruko
Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Gen. Christian Tshiwewe, yabanje kuganiriza uru rubyiruko

Tshisekedi yabwiye uru rubyiruko ko adasinzira atarutekerejeho
Tshisekedi yabwiye uru rubyiruko ko adasinzira atarutekerejeho

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Tshisekedi yasuye urubyiruko rurenga 10,000 yahamagariye gufasha FARDC ‘kurwanya u Rwanda’
    Mukinyarwanda sindumva aho baviga ishyo ry’imbwa
    Wapi ntaribaho, burya impamvu bitavugwa nuko ubwinshi bwazo ntamumaro.

    1. Tshisekedi yasuye urubyiruko rurenga 10,000 yahamagariye gufasha FARDC ‘kurwanya u Rwanda’
      Igiterane cy’imbwa kitwa igobe

    2. Tshisekedi yasuye urubyiruko rurenga 10,000 yahamagariye gufasha FARDC ‘kurwanya u Rwanda’
      Igiterane cy’imbwa kitwa igobe

  2. Tshisekedi yasuye urubyiruko rurenga 10,000 yahamagariye gufasha FARDC ‘kurwanya u Rwanda’
    Mukinyarwanda sindumva aho baviga ishyo ry’imbwa
    Wapi ntaribaho, burya impamvu bitavugwa nuko ubwinshi bwazo ntamumaro.

  3. Tshisekedi yasuye urubyiruko rurenga 10,000 yahamagariye gufasha FARDC ‘kurwanya u Rwanda’
    RDC BIBERAMWIKINAMICO UBUROBWINSHI NTIBUGIR UMUSURURU

  4. Tshisekedi yasuye urubyiruko rurenga 10,000 yahamagariye gufasha FARDC ‘kurwanya u Rwanda’
    RDC BIBERAMWIKINAMICO UBUROBWINSHI NTIBUGIR UMUSURURU

  5. Tshisekedi yasuye urubyiruko rurenga 10,000 yahamagariye gufasha FARDC ‘kurwanya u Rwanda’
    Wowe wiyise MBJM, ugutukana no kwishongora ntibihesha ishema igihugu cyawe.
    Ubundi ubwo warize??

  6. Tshisekedi yasuye urubyiruko rurenga 10,000 yahamagariye gufasha FARDC ‘kurwanya u Rwanda’
    Wowe wiyise MBJM, ugutukana no kwishongora ntibihesha ishema igihugu cyawe.
    Ubundi ubwo warize??

  7. Tshisekedi yasuye urubyiruko rurenga 10,000 yahamagariye gufasha FARDC ‘kurwanya u Rwanda’
    Aka ni akumiro!!
    Wowe wiyise MBJM, ugutukana no kwishongora ntibihesha ishema igihugu cyawe! Ubundi ubwo warize??

  8. Tshisekedi yasuye urubyiruko rurenga 10,000 yahamagariye gufasha FARDC ‘kurwanya u Rwanda’
    Aka ni akumiro!!
    Wowe wiyise MBJM, ugutukana no kwishongora ntibihesha ishema igihugu cyawe! Ubundi ubwo warize??

  9. Tshisekedi yasuye urubyiruko rurenga 10,000 yahamagariye gufasha FARDC ‘kurwanya u Rwanda’
    aba nibo bazaamo imitwe 500 mishya y’inyeshyamba

  10. Tshisekedi yasuye urubyiruko rurenga 10,000 yahamagariye gufasha FARDC ‘kurwanya u Rwanda’
    aba nibo bazaamo imitwe 500 mishya y’inyeshyamba

  11. Tshisekedi yasuye urubyiruko rurenga 10,000 yahamagariye gufasha FARDC ‘kurwanya u Rwanda’
    Yebabawe abasangaywe bo barahembwa? Mbese Bitwara nkigisirikare cyumwuga? Ahubwo n,umugome ariguha imyitozo abazavamo amabandi indimitwe yitwaje intwaro mbese RDC arayoretse

  12. Tshisekedi yasuye urubyiruko rurenga 10,000 yahamagariye gufasha FARDC ‘kurwanya u Rwanda’
    Yebabawe abasangaywe bo barahembwa? Mbese Bitwara nkigisirikare cyumwuga? Ahubwo n,umugome ariguha imyitozo abazavamo amabandi indimitwe yitwaje intwaro mbese RDC arayoretse

  13. Tshisekedi yasuye urubyiruko rurenga 10,000 yahamagariye gufasha FARDC ‘kurwanya u Rwanda’
    Ibi bizaba ingaruka mbi zigihe cyose kuri Congo,muburyo bwose, baratozwa nabo urugamba rwananiye,basanzwe nta displine na nke!! barabaha iki? Nibagera murwambariro Bose bazatoroka birare mubaturage

  14. Tshisekedi yasuye urubyiruko rurenga 10,000 yahamagariye gufasha FARDC ‘kurwanya u Rwanda’
    Ibi bizaba ingaruka mbi zigihe cyose kuri Congo,muburyo bwose, baratozwa nabo urugamba rwananiye,basanzwe nta displine na nke!! barabaha iki? Nibagera murwambariro Bose bazatoroka birare mubaturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *