Uyu mwana ni we wishwe atewe ibyuma

Rubavu: Bane bo mu muryango umwe batewe ibyuma

Sangiza iyi nkuru

Agatsiko k’abagizi ba nabi bari bitwaje intwaro gakondo zirimo ibyuma kagabye igitero ku muryango w’abantu bane wo mu karere ka Rubavu, babatera ibyuma, umwe w’imyaka 15 ahaburira ubuzima.

Umuryango watewe ni uwa Nzitabakuze Donath utuye mu mudugudu wa Gasizi, akagari ka Rukoko mu murenge wa Rubavu. Ubugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 4 Ukuboza 2022.

Nzitabakuze yagize ati: “Ubundi njyewe nari ntashye, mvuye mu kazi, njya ku wundi mudamu wanjye hariya hirya, mpageze nahasanze abagabo batatu bicaye aha ngaha. Njyewe sinabyitaho, ngira ngo ni abacoracora baba batumye ibintu.”

Uyu mugabo asobanura ko ubwo yari avuye mu rugo rw’uyu mugore wa kabiri, ageze hafi yo mu rugo rwa mbere ari bwo aba bagabo bamuteze, baramufata, agerageza kwirwanaho.

Yagize ati: “Umwe aba arampagaritse ngo ‘uri nde?’ Ndavuga nti ‘ndi nyir’urugo, ndi uw’aha ngaha, ndi gutaha.’ Umwe aba aramfashe gutya n’undi gutya [yerekana ku ikora ry’ikote], nanjye ndabakomeza. Hanyuma umwe yankubise inkoni ya kuno kuboko [ukw’ibumoso], nanga kubarekura, akoresha amaboko abiri, akubita ukundi kuboko.”

Uko yarwanaga n’aba bantu ngo ni ko yatabazaga, umwana we wa kabiri witwa Habimana Eric wamugezeho mbere aterwa icyuma, arapfa, abandi na bo bagiye gutabara baterwa ibyuma.

Umugore wa Ntibakuze watewe ibyuma ku biganza arakeka ko abakoze ubu bugizi bwa nabi baba baratumwe n’uwari umugabo wa mukeba we, kuko ngo ashobora kuba ababazwa no kubona undi mugabo aba mu mitungo yasize irimo inzu.

Uyu mugore yagize ati: “Ndi gutekereza, se none kuba umugabo wanjye yaragiye mu rugo rw’uwo mugore, yaratandukanye n’undi mugabo, uwo mugabo yaba yaragize ishyari ryo kuvuga ngo uwo mugabo wanjye yagiye muri urwo rugo yarubatse iyo nzu, atuma adatunga uwo muntu we, akaba yaragiyemo? Akaba yarankoreye polotike ngo banyice n’abana?”

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwamaze guta muri yombi abo rukeka ko bakoze ubu bugizi bwa nabi, mu gihe rukomeje iperereza. Abo muri uyu muryango n’abaturanyi babo barifuza ko nibaburanishwa, urubanza rwabo rwazabera mu ruhame.

 Uyu mwana ni we wishwe atewe ibyuma
Uyu mwana ni we wishwe atewe ibyuma

Nzitabakuze akeka ko aba bagabo bari bafite umugambi wo kumwica
Nzitabakuze akeka ko aba bagabo bari bafite umugambi wo kumwica

Ibiganza by'umugore wa Nzitabakuze byatewe ibyuma
Ibiganza by’umugore wa Nzitabakuze byatewe ibyuma

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rubavu: Bane bo mu muryango umwe batewe ibyuma
    Abo bagome ubutabera burakenewe kuko nuriya mugore wa nzitabakize uretse kumuca intoki bamuteye nicyuma mugatuza nawe akaba ariho kubwimana

  2. Rubavu: Bane bo mu muryango umwe batewe ibyuma
    Abo bagome ubutabera burakenewe kuko nuriya mugore wa nzitabakize uretse kumuca intoki bamuteye nicyuma mugatuza nawe akaba ariho kubwimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *