Nigeria: Umuhanzi D’banj yatawe muri yombi akurikiranweho uburiganya muri gahunda ya leta

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Oladapo Oyebanjo ukomoka muri Nigeria uzwi cyane mu buhanzi nka D’banj yatawe muri yombi azira uburiganya nk’uko byatangawe n’ibinyamakuru by’iwabo .

Uyu muhanzi w’injyana ya Afrobeats yatawe muri yombi nyuma y’aho miliyoni z’amadolari, zari zigamije gufasha urubyiruko rudafite akazi gutangira ubucuruzi, ziburiwe irengero.

Kuri twitter, komisiyo yigenga yo krwanya ruswa hamwe n’ibindi byaha bifitanye isano (ICPC) yemeje ifatwa ry’uyu muhanzi azira ibikorwa by’uburiganya bifitanye isano na gahunda ya N-Power, gahunda ya leta yashyizweho mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ubushomeri mu rubyiruko no kurwongerera ubushobozi.

Gahunda ya N-Power yatangijwe mu 2016 na Perezida Muhammadu Buhari ariko abagenerwabikorwa benshi binubira kutabona inkunga zabo nk’uko iyi nkuru dukesha Africanews ivuga.

Nk’uko amakuru abitangaza, Abanyanijeriya barenga miliyoni ebyiri bafite hagati y’imyaka 18 na 35 bungukiwe na gahunda ya N-Power kuva yatangira.

Ikigo gishinzwe kurwanya ruswa muri Nijeriya cyatangaje ku wa Gatatu ko “miliyari z’Ama-Naira” zayobejwe.

Abayobozi bavuga ko byibuze Miliyoni 629 z’Amadolari zatanzwe mu 2019 ku bagenerwabikorwa batangiye imishinga mito.

Polisi ivuga ko D’banj, wari wyemeje kuba ambasaderi w’iyi gahunda, ari we wishyikirije polisi.

Abamwunganira bavuze ko uyu muhanzi ku bushake yitabye ku wa Kabiri kandi ko azafatanya n’iperereza. Ikigo gishinzwe kurwanya ruswa cyavuze ko abandi bantu icumi, kimwe na D’banj barimo gukorwaho iperereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *