fjfsgm4xeaa8bhn.jpg

Tshisekedi yijeje urubyiruko rwinjiye mu gisirikare kurwitaho n’imiryango yarwo

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Tshisekedi, kuri uyu wa Kane yasabye urubyiruko rushya rwinjiye mu gisirikare kutazagambanira igihugu no kucyitangira, ubundi nawe arwizeza kuzarwitaho n’imiryango yarwo .

Ni umuhango wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Kitona, giherereye mu Ntara ya Kongo-Central kuri uyu wa 8 Ukuboza 2022, ubwo yamurikirwaga urubyiruko rwinjiye mu gisirikare nyuma y’umuhamagaro we wo gushaka ingabo zigomba gufasha kurwanya imitwe y’iterabwoba, ku isonga, umutwe wa M23.

fjfsgm4xeaa8bhn.jpg

Perezida Tshisekedi yagize ati: “Ndabasaba kwitangira rwose igihugu cya Kongo, kutazigera mukigambanira kuko Kongo yacu ari igihugu cyiza. Imiryango yawe n’ibyo mukeneye, ndabigira ibyanjye. Ibibazo byanyu ni ibyanjye, ingorane zanyu ni izanjye. Icyizere cyanjye nkibashyizeho kuko igihugu cyacu gifite abanzi benshi badashaka ko gitera imbere ”.

Perezida Tshiekedi nk’uko tubikesha urubuga Politico.cd, yakomeje abizeza gukora ibishoboka bakagira imibereho myiza.

fjfsgm9x0aaufj8.jpg

Iyi nkuru ikaba yibutsa ko urubyiruko rugera ku 10,200 rwo mu ntara zitandukanye z’igihugu rwemeye kwinjira mu gisirikare cya FARDC kugira ngo barengere ubusugire bw’igihugu cyabo mu kurwanya icyo bita ubushotoranyi bw’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *