Perezida w’u Bufaransa yatangaje ko udukingirizo tugiye kuba ubuntu kuri bamwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko farumasi zigiye kujya ziha urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 25 y’amavuko udukingirizo ku buntu guhera mu mwaka utaha.

Nk’uko yabisobanuye, yafashe iki cyemezo mu rwego rwo gukumira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye zikomeje kwiyongera mu rubyiruko ruri muri iki kigero.

Macron yagize ati: “Ku rubyiruko rwose ruri hagati y’imyaka 18 na 25, udukingirizo tuzaba Ubuntu muri farumasi mu mwaka w’2023. Indwara zandurira mu mubonano mpuzabitsina ziri kwiyongera mu rubyiruko. Ni yo mpamvu twashyizeho ubu buryo buto bwo gukumira.”

Uyu Mukuru w’Igihugu kandi yasobanuye ko usibye kurinda uru rubyiruko izi ndwara zirimo agakoko gatera SIDA, gahunda yo gukuraho igiciro cy’udukingirizo izarurinda gutwita inda zitateganyijwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *