Umurambo wa nyakwigendera washyirwaga mu modoka

Rubavu: Umurwayi yapfiriye mu kigo nderabuzima nyuma y’umwanya munini yabuze uwamufasha

Sangiza iyi nkuru

Mu kigo nderabuzima cya Gisenyi giherereye mu karere ka Rubavu hapfiriye umurwayi witwa Ntayazi Polisi wari urembye, abari bahari bakavuga ko yari amaze umwanya munini yabuze umuforomo umufasha.

Amakuru yageze kuri BWIZA avuga ko uyu musore wavutse mu mwaka w’1988 yageze kuri iki kigo nderabuzima mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo cy’uyu wa 9 Ukuboza 2022, amara amasaha agera kuri atatu ategereje uwamufasha, ariko aramubura kugeza apfuye.

Umuturage wari wagiye gusaba serivisi kuri iki kigo nderabuzima, uhamya ko ibyabaye byose yabibonye, yatangaje ati: “Tuhageze, twahasanze umuhungu. Ni umumotari wamuzanye, amushyira hariya hirya, aryama mu rucaca, abaganga niba bari bagiye mu nama ahantu, abamugezeho mbere baramwegura, bamushyira aho bajya bakingirira, ubona ameze nabi cyane cyane, kuko n’abaganga batambukaga bari kumureba.”

Uyu akomeze agira ati: “Ubwo habonetse umumama wari uhetse umwana mutoya, aramwiyegamiza, amusaba ko amugurira icyayi, umuhungu avuga ko atagishoboye kuko yari ari kuribwa mu nda. Umuhungu akomeza arigaragura, abaganga baratambuka, nta n’umuganga wigeze amuhereza ubufasha, na Titulaire aratambuka.”

Abagana iki kigo nderabuzima barashinja abaforomo baho uburangare, kuko ngo muri uwo mwanya banze gufasha umwana wari ufite umuriro mwinshi ubwo umubyeyi we yamusabiraga ibinini byo kuwugabanya, banga gufasha umwana warukaga bikabije ndetse n’umugore waribwaga mu mugongo. Umutangabuhamya ati: “Njyewe ibyo byose byabaye mpibereye.”

Amakuru BWIZA yamenye ni uko muri uwo mwanya abaforomo bari mu nama yari iyobowe n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima (Titulaire), Mwubahimana Joselyne, bari basize abimenyereza umwuga mu kazi.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bigenzura imikorere y’iki kigo nderabuzima bwatangarije ku rubuga rwa Twitter ko abaforomo batarangaranye uyu murwayi, kuko ngo yapfuye bamaze kumwakira.

Bwagize buti: “Ntabwo umurwayi yarangaranywe kuko yageze ku Kigo Nderabuzima arembye arakirwa afatirwa ibipimo ndetse anahabwa imiti y’ibanze.Yahamagarijwe imbangukiragutabara ihageze isanga amaze kwitaba Imana. Umuryango wamenyeshejwe kandi wamaze gutwara umurambo ngo ushyingurwe.”

Umurambo wa Ntayazi wakuwe kuri iki kigo nderabuzima n’umuryango we kugira ngo ujye kuwushyingura. Umwe mu bari bagiye kwivuza avuga ko ari we wawumenyesheje ikibazo akoresheje umurongo wa telefone, nyuma yo kumusaka akabona urupapuro rwanditseho nimero y’iwabo.

Umurambo wa nyakwigendera washyirwaga mu modoka
Umurambo wa nyakwigendera washyirwaga mu modoka

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Rubavu: Umurwayi yapfiriye mu kigo nderabuzima nyuma y’umwanya munini yabuze uwamufasha
    Ubundi ibigonderabuzima iyingeso birayifiye aho usanga barimunama cy bari mu gihe cya saa sita niyo waza uwenda gupfa arakira ariko wumvise ijwi ryumuganga gusa wahasiga ubuzima pe
    Amakuru ya baturage rero
    Nkiyo habonetse case nkiyo ntibayitaho narimwe
    .

  2. Rubavu: Umurwayi yapfiriye mu kigo nderabuzima nyuma y’umwanya munini yabuze uwamufasha
    Ubundi ibigonderabuzima iyingeso birayifiye aho usanga barimunama cy bari mu gihe cya saa sita niyo waza uwenda gupfa arakira ariko wumvise ijwi ryumuganga gusa wahasiga ubuzima pe
    Amakuru ya baturage rero
    Nkiyo habonetse case nkiyo ntibayitaho narimwe
    .

  3. Rubavu: Umurwayi yapfiriye mu kigo nderabuzima nyuma y’umwanya munini yabuze uwamufasha
    Iyinkuru irababaje mperuka kwamuganga ariho bagiraga impuhwe kurusha ahandi none naho babaye abarakare

  4. Rubavu: Umurwayi yapfiriye mu kigo nderabuzima nyuma y’umwanya munini yabuze uwamufasha
    Iyinkuru irababaje mperuka kwamuganga ariho bagiraga impuhwe kurusha ahandi none naho babaye abarakare

  5. Rubavu: Umurwayi yapfiriye mu kigo nderabuzima nyuma y’umwanya munini yabuze uwamufasha
    ibibitaro bikwiriye
    guhanwa kuberako
    bagakwiriye kujya
    munama basize
    umunganga umwe
    uritakubarwayi kuko
    niwajya munama
    ngonamurwayi
    uribuze uwomusore
    arambabaje

  6. Rubavu: Umurwayi yapfiriye mu kigo nderabuzima nyuma y’umwanya munini yabuze uwamufasha
    ibibitaro bikwiriye
    guhanwa kuberako
    bagakwiriye kujya
    munama basize
    umunganga umwe
    uritakubarwayi kuko
    niwajya munama
    ngonamurwayi
    uribuze uwomusore
    arambabaje

  7. Rubavu: Umurwayi yapfiriye mu kigo nderabuzima nyuma y’umwanya munini yabuze uwamufasha
    Ariko Servise zita ku Magara y’Abantu muri Rubavu ko mbona nazo ubwazo Zirwaye? Niryari Abaturage bataka bavuga ibitaro bya Gisenyi n’ibigo Nderabuzima ko Bitita kubarwayi baza babigana, ni Ryari Ababyeyi Baza kuhabyarira bakarangaranwa n’abaforomokazi kandi bahari, ni byinshyi ku bibera muri Rubavu kubyerekeye Abatanga Service n’Abazihabwa, Gusa biriya Bitaro bikwiriye Gufungwa, kuko biheruka kugerageza gukora Biyoborwa na Dr Mpunga

  8. Rubavu: Umurwayi yapfiriye mu kigo nderabuzima nyuma y’umwanya munini yabuze uwamufasha
    Ariko Servise zita ku Magara y’Abantu muri Rubavu ko mbona nazo ubwazo Zirwaye? Niryari Abaturage bataka bavuga ibitaro bya Gisenyi n’ibigo Nderabuzima ko Bitita kubarwayi baza babigana, ni Ryari Ababyeyi Baza kuhabyarira bakarangaranwa n’abaforomokazi kandi bahari, ni byinshyi ku bibera muri Rubavu kubyerekeye Abatanga Service n’Abazihabwa, Gusa biriya Bitaro bikwiriye Gufungwa, kuko biheruka kugerageza gukora Biyoborwa na Dr Mpunga

  9. Rubavu: Umurwayi yapfiriye mu kigo nderabuzima nyuma y’umwanya munini yabuze uwamufasha
    Buri wese yivugira ibyo ashaka kubera ko nyirubwite yigendeye,
    Naho abaforomo ntako baba batakoze ngo badufashe.

  10. Rubavu: Umurwayi yapfiriye mu kigo nderabuzima nyuma y’umwanya munini yabuze uwamufasha
    Buri wese yivugira ibyo ashaka kubera ko nyirubwite yigendeye,
    Naho abaforomo ntako baba batakoze ngo badufashe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *