Abaperezida ba Afurika bageze aho gusinzirira aho bicaye kubera iza bukuru (igice cya 2)

Sangiza iyi nkuru

Hasozwa inkuru yatambutse ku wa 13 Werurwe, yavugaga ku bakuru b’ibihugu bya Afurika bakomeje kugundira ubuyobozi ubu bakaba bageze aho umuntu yavuga ko basinzirira mu biro cyangwa aho bicaye mu ruhame, twabizezaga ko hazakorwa igice cya kabiri.
Uretse no kuba umuntu yavuga ko aba baperezida basinzirira mu ruhame, ubundi iyo umuntu yageze mu myaka 70, 80 cyangwa 90 kumwita umukambye nta cyaha kiba kirimo, yewe n’intege aba afite nubwo yaba yarariye neza ate, ntabwo aba ameze nk’ukiri munsi ya 60.
Mu gice cya mbere cy’inkuru, bwo hanagaragaraga ingero za bamwe mu baperezida bagenda bakibera mu bitaro kubera indwara z’iza bukuru, bakamara imyaka basa nkaho ibiro byimuriwe mu bitaro, iyo batoye agatege nibwo ba minisitiri birukankira mu bitaro bajya kumubaza “tuzakore iki? Wa mushinga ugeze aha, dusinyire bigeze aha,…” ibi wabireba ugansanga ni ikibazo cy’imiyoberere yo muri Afurika.
Ushobora kwibaza uti, ese iyo umuntu ageze mu myaka 90 aba yumva ko ari we ushoboye byose kurusha abakiri bato? Ikibazo cyo kugera ku buyobozi ku baperezida ba Afurika, bakumva ko batabuvaho nicyo gikomeje kugaragara.
Uwaba yarabonye Perezida Obama arira ubwo yasezeraga muri White house agiye guhigamira Donald Trump, nibwo benshi babonye ko iyi ntebe y’ubuperezida iryoha, benshi bagiye bagaruka kuri ayo marangamutima yagaragaje (Obama), bati: “Iyo USA iza kuba ari igihugu cyo muri Afurika, Obama aba ahinduye itegeko Nshinga pe”.
Ibi rero byo guhindura itegeko Nshinga, perezida akajya ku butegetsi afite imyaka 40, akazarinda agera ku myaka 80 cyangwa 90 nabyo ugasanga ari ikibazo, bigaragaza ko demokarasi muri Afurika igicumbagira.
Muri iki gice turareba cyane ba perezida bari mu myaka 70, igice cyatambutse Robert Mugabe wa Zimbabwe w’imyaka 92 niwe wazaga ku isonga, kuko we uretse no gusinzirira mu ruhame, aragenda akagwa kubera intege nke.
1.José Eduardo dos Santos:
Dos Santos ni perezida wa Angola, uyu mukambwe afite imyaka 74 y’amavuko, yavutse ku wa 28 Kanama 1948, mu mujyi wa Luanda. Yicaye ku ntebe y’Ubuperezida ku wa 21 Nzeli 1979. Santos ubu ukiri kuri iyi ntebe amaze imyaka 38 agihanyanyaza bisobanuye ko umwana wavutse icyo gihe ubwo yafataga ubutegetsi, ubu nawe abyiruye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu munyapolitiki mbere y’uko aba perezida yaciye mu nzira ndende rimwe na rimwe z’amakuba ashingiye kuri politiki, mu 1961 yaje kugera naho ahungira muri Congo Brazaville ari nabwo yahise yinjira mu ishyaka MPLA, iki gihe Angola yari ikiri mu maboko ya Portugal yarikoronezaga.
santos
Santos n’ubwo ubu ashyirwa ku rutonde rw’abasaziye ku buperezida, yagize uruhare rukomeye kugirango Angola ibone ubwigenge.
Akiva mu buhunzi muri Congo nibwo yahise ajya mu mutwe wa gisirikare People’s Armed Forces of Liberation of Angola (FAPLA), wari umutwe wa gisirikare wari ushamikiye ku ishyaka MPLA.
Mu mwaka w’1975 nibwo Santos yagizwe Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Angola w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ubwo yari imaze kubona ubwigenge ku wa 11 Ugushyingo 1975.
Ubwo Perezida wa mbere wa Angola, Antà³nio Agostinho Neto yitabaga Imana, nibwo Santos yahise atorerwa kuba perezida mu 1979, kuva uwo munsi kugeza magingo aya ni perezida akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo.

  1. Denis Sassou Nguesso:

Ni perezida wa Congo Brazaville, ni umukambwe w’imyaka 73 y’amavuko, yavutse ku wa 23 Ugushyingo 1943, n’ubwo uyu mukambwe asaziye ku buyobozi ntabwo amaze imyaka myinshi ku ntebe y’ubuperezida ugereranyije na Santos, yagiye ku ntebe y’ubuyobozi ku wa 25 Ukwakira 1999.
Denis Sassou amaze kuyobora manda 3 zikurikirana, ariko mbere yazo yagiye ahura n’ibizazane akava ku ntebe imburagihe, akaba ari umunyapolitiki w’impirimbanyi.
denis
Perezida Dennis Sassou Nguesso yabaye Perezida wa Congo Brazaville mu bihembwe bidakurikirana, bwa mbere yabaye Perezida mu 1979 kugeza mu 1992.
Kuva mu 1996 muri iki gihugu intambara z’abaturage zavuzaga ubuhuha, Dennis Sassou n’ingabo ze babashije guhirika ku butegetsi Perezida Pascar Lissouba, ahita ayobora igihugu imyaka ibiri y’inzibacyuho kugera muri 2002 ubwo habaga amatora ya perezida.

  1. Yoweri Kaguta Museveni :

Ni perezida wa Uganda kuva mu mwaka w’1986, uyu mukambwe w’imyaka 72 y’amavuko, yavutse ku wa 15 Kanama 1944 agera ku butegetsi tariki ya 29 Mutarama 1986.
Museveni afata ubutegetsi, yari avuye mu ishyamba ayoboye ingabo z’ishyaka NRM zahanganye kugeza zihiritse ubutegetsi bw’abanyagitugu, Milton Obote na Idi Amin Dada.
uganda-president-sleeping
Ibi Museveni abishimirwa n’abaturage ariko aho bigeze bamwe mu bamufashije guhirika ingoma y’igitugu y’aba baperezida batangajwe haruguru, barimo Dr Kizza Besigye na Amama Mbabazi, Gen Muntu Mugisha,.. bakomeje kumuhata igitutu bamusaba kurekura ubutegetsi.
Ku rundi ruhande bamwe mu basirikare bakomeye bagakomeza kwibaza ku izamurwa mu ntera rya buri munsi rya Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Museveni, uyu munsi bakamuzamura mu mapeti ejo bakamuzamura mu myanya y’ubuyobozi mu gisirikare.
Ibi abasesenguzi mu bya politiki bakabifata nkaho Museveni yaba ashaka kubanza kumenyereza uyu muhungu we w’imfura mu buyobozi nyuma akazamusimbura ku mwanya wa Perezida.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uwavuga ko Perezida Museveni yatangiye gusinzirira mu ruhame ntabwo yaba agiye kure y’ukuri kuko hari n’amafoto yagiye agaragara yasinziriye, ibi ugasanga ari akazi kenshi kaba gafatanye n’izabukuru.
Imyaka 31 Perezida Museveni amaze kubuyobozi ndetse ubu akaba akomeje kugaragaza ko akibukeneye ni byabindi twatangiye tugarukaho ko uwabugezeho ahari aba atekereza ko abo aruta nta numwe Wabasha gucumbukura ikivi ngo akomereze aho yaragereje cyangwa se ngo nawe abe yaza ahanga udushya tugamije iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.
4.Jacob Gedleyihlekisa Zuma:
Ni perezida wa Afurika y’Epfo, akaba umukambwe w’imyaka 74 y’amavuko, yavutse ku wa 12 Mata 1942, mu gace ka Nkandla mu ntara ya Kwazulu Natal.
Zuma yicaye muri Perezidansi kuva ku itariki ya 9 Gicurasi 2009 mu mwaka wa 2014 atorerwa indi manda. Zuma ku ngoma ye Afurika y’Epfo yongeye gusubira mu bihe bibi byagiye birangwa n’imyigaragambyo ndetse n’ubwicanyi cyane cyane bwibasira abimukira.
zuma-sleeping
Zuma nk’umwe mu banyapolitiki barwanye urugamba rukomeye ndetse bakanafungwa imyaka n’imyaka baharanira Demokarasi, uyu mugabo ari mu baperezida ubu umuntu yavuga ko banzwe n’abaturage.
Zuma yarezwe mu rukiko ari perezida, ashinjwa kunyereza umutungo wa Leta akawukoresha mu nyungu ze bwite ubwo yubakaga inyubako umusozi wose. Ibi abaturage barabigaye ko yinezeza mu gihe abaturage biyicira isazi mu maso.
Ku myaka 75 ibura ukwezi kumwe, Jacob Zuma si rimwe cyangwa kabiri agaragaye mu ruhame yasinziriye, nabwo umuntu avuze ko ari ukunanirwa bigeretseho iza bukuru ntabwo yaba abeshye.
N’ubwo bamwe bakunze kwisobanura kuri iki kibazo bavuga ko hayobora mu mutwe hatayobora imyaka, iyo usubije amaso inyuma usanga n’imbaraga ziba zigenda zicendera.
Imyaka 70 umuntu aba akwiye kwicara mu ntebe y’icyubahiro nk’uwakoreye igihugu neza akareka abandi bakayobora byaba byiza akitabazwa nk’umujyanama dore ko aba ari n’inararibonye muri politiki.
Ubusanzwe Perezida si umuntu usanzwe mu nshingano ze n’akazi aba agomba kuba yuzuza mu bya politiki ndetse n’igisirikare,…Aba ari nawe mugaba w’ingabo w’ikirenga, ukibaza ukuntu azaba arimo kurwana n’ubuzima bwe bugeze mu masaziro, ukibaza na none ukuntu azasubira inyuma akajya guhangana n’ibibazo hirya no hino mu gihugu by’umutekano ugasanga ni amakuba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *