Pentagon iravugwaho kwemerera Ukraine kurasa ku butaka bw’u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Pentagon yahaye uburenganzira Ukraine bwo kurasa ku bipimo biri ku butaka bw’u Burusiya nyuma y’ibitero byinshi bya misile by’u Burusiya ku bikorwa remezo bikomeye by’umurwa mukuru Kyiv .

Kuva ibitero bya buri munsi byibasira abasivili byatangira mu Kwakira, Pentagon yavuguruye isuzuma ry’iterabwoba ry’intambara yo muri Ukraine. Icy’ingenzi, ibi birimo gusuzuma niba kohereza intwaro muri Kyiv bishobora gutera guhangana bya gisirikare hagati y’u Burusiya na NATO.

Nk’uko amakuru aturuka muri minisiteri y’ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga, ngo ubu Pentagon “ntabwo ikibuza Kiev, kurasa Abarusiya [mu Burusiya cyangwa muri Crimée].’

Umwe mu bahye aya makuru ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza yagize ati: “Ntidushobora kubabwira icyo gukora. Ni bo bireba uburyo bakoresha intwaro zabo ”, akomeza avuga ko Washington isaba gusa ko Kiev yubahiriza amategeko mpuzamahanga n’amasezerano y’i Geneve igihe ikoresha intwaro zitangwa na Amerika.

Umwe mu bayobozi bo muri Amerika yabwiye iki kinyamakuru ati: “Turacyakoresha imibare imwe y’uko ibinu byarushaho kuba nabi ariko ubwoba bwo kurushaho kuba nabi bwarahindutse kuva mu ntangiriro.”

Uyu yongeyeho ko imibare yahindutse bitewe n’urugomo Abanya-Ukraine bakorerwa n’Abarusiya.

Kubera iyo mpamvu, abayobozi ba Pentagon ubu ngo bari gusuzuma icyifuzo cya Ukraine gisaba intwaro zirasa kure zishobora gukoreshwa mu bitero byimbitse ku Burusiya. Umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo muri Amerika yabwiye ikinyamakuru The Times ati: “Nta kintu kitari gutekerezwa.”

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya ivuga ko mu ntangiriro z’uku kwezi, Ukraine yagabye igitero ku birindiro bibiri by’ingabo zirwanira mu kirere z’u Burusiya mu turere twa Ryazan na Saratov, twombi turi mu birometero amagana uvuye ku butaka bugenzurwa na Kiev, hakoreshejwe indege zitagira abaderevu “zakozwe n’Abasoviyeti”. Igitero “cyakomerekeje cyane” abasirikare batatu barapfa, undi wa kane ajyanwa mu bitaro.

Ku wa kabiri, nyuma y’icyo gitero, umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yatangaje ko Washington “itigeze ishishikariza cyangwa ngo ifashe Abanya-Ukraine gutera mu Burusiya.”

Iyi raporo ije mu gihe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmitry Kuleba, ku wa Kane yatangaje ko, mu gihe Washington na Kiev byemeranyije ko ingabo za Ukraine zitazakoresha intwaro zitangwa na Amerika mu gutera ku butaka bw’u Burusiya, ibi bitareba Crimée, intara ya Ukraine yigaruriwe n’u Burusiya mu 2014.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *