U Bufaransa burashinja u Burusiya gutuma Abanyafurika babwanga

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Catherine Colonna, yatangaje ko hari ubukangurambaga bukomeje ku mugabane wa Afurika bwimika urwango ku gihugu cyabo, kandi ngo bugirwamo uruhare runini na Leta y’u Burusiya.

Uyu munyapolitiki yabivugiye mu kiagniro yagiriye kuri France 24, nyuma y’uruzinduko yagiriye muri Côte d’Ivoire tariki ya 9 n’iya 10 Ukuboza 2022.

Minisitiri Colonna yagize ati: “Ibyiyumviro byo kwanga Abafaransa ni umusaruro w’amakuru atari yo, ibinyoma n’icengezamatwara ryo kuyobya. Ndasaba abakiri bato gufata inshingano yo kudatwarwa no kutaba imfungwa z’abashaka kubayobya.”

Yatangaje ko uruhare rw’u Burusiya “mu kuyobya” Abanyafurika rwagaragaye ubwo abo muri Burkina Faso bakwiraga imihanda bafite amabendera y’u Burusiya, nyuma y’aho ubutegetsi bw’iwabo bwari bumaze guhirikwa. Yagize ati: “Ibyabaye muri Burkina ubwo hagaragaraga amabendera y’u Burusiya biratureba.”

Umubano w’u Bufaransa na bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika nka Mali ntumeze neza. Ni yo mpamvu bwafashe umwanzuro wo gukurayo ingabo zari mu butumwa bw’amahoro, gusa na zo zasimbuwe n’Abarusiya bitwa ‘abatoza’ cyangwa ‘abacancuro’ bo mu mutwe wa Wagner.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Bufaransa burashinja u Burusiya gutuma Abanyafurika babwanga
    Iyo utazi indwara yawe, muganga ntashobora kugukiza. Abafaransa nabo basa naho batazi ibitera abanyafurika kubanga! Ibyo Leta yabo ikora nibyo byangisha abafaransa buri wese ubibona. Ingero ni nyinshi. Twibuke ubwo Macron yahaga Urwanda kuyobora francophonie, Marie Le Pen yibajije icyo Ubufaransa bwakoreye Macron. Bivuze byinshi! Urundi rugero ni ukubona Ubufaransa aribwo buhora busabira Kongo kutagura intwaro kandi yaratewe. twibuke ko muri miliyoni 350 z’abavuga igifaransa, Kongo yonyine ifite miliyoni 100.

  2. U Bufaransa burashinja u Burusiya gutuma Abanyafurika babwanga
    Iyo utazi indwara yawe, muganga ntashobora kugukiza. Abafaransa nabo basa naho batazi ibitera abanyafurika kubanga! Ibyo Leta yabo ikora nibyo byangisha abafaransa buri wese ubibona. Ingero ni nyinshi. Twibuke ubwo Macron yahaga Urwanda kuyobora francophonie, Marie Le Pen yibajije icyo Ubufaransa bwakoreye Macron. Bivuze byinshi! Urundi rugero ni ukubona Ubufaransa aribwo buhora busabira Kongo kutagura intwaro kandi yaratewe. twibuke ko muri miliyoni 350 z’abavuga igifaransa, Kongo yonyine ifite miliyoni 100.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *