Niger: Umudage ukora mu by’ubutabazi wari umaze imyaka isaga 4 ashimuswe yarekuwe

Sangiza iyi nkuru

Umukozi mu by’ubutabazi w’Umudage w’imyaka 63, Joerg Lange, yarekuwe nyuma y’imyaka irenga ine ashimutiwe mu burengerazuba bwa Niger hafi y’umupaka wa Mali, nk’uko umuryango yakoreraga, witwa Help, wabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ushize .

Abantu bitwaje intwaro bari ku mapikipiki bashimuse Lange muri Mata 2018 bamusanze hafi y’umujyi wa Inates wo muri Niger uri ku mupaka aho imitwe yitwara gisirikare, imwe ifitanye isano na al Qaeda na Leta ya Kisilamu, ikunze kugaba ibitero kenshi.

Uyu muryango ntabwo wavuze uburyo irekurwa rya Lange ryagezweho cyangwa aho ari ubu nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Umuyobozi w’umuryango Help, Bianca Kaltschmitt, yagize ati: “Turahumurijwe cyane kandi twishimiye ko mugenzi wacu Joerg Lange ashobora gusubira mu muryango we nyuma y’imyaka irenga ine n’igice.”

Yashimiye ibiro by’ububanyi n’amahanga by’u Budage n’abandi bayobozi b’u Budage, ndetse n ‘”abayobozi n’inshuti muri Mali, Niger ndetse n’ibihugu bituranye”.

Injeniyeri wabihuguriwe, Lange yari amaze imyaka irenga mirongo itatu akora mu bikorwa by’ubutabazi mbere y’uko ashimutwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *