Kuri iki Cyumweru, uwahoze ari Perezida w’u Burusiya akaba anungirije umuyobozi w’akanama k’umutekano k’igihugu, Dmitry Medvedev, yavuze ko Moscou irimo gukora “uburyo bwo kurimbura bukomeye kurushaho” bushingiye ku “mahame mashya”, akangisha kuzabikoresha ku burengerazuba ni biba ngombwa .
Medvedev yagize ati “Umwanzi wacu ntabwo yashinze imizi gusa muri Guverinoma ya Kiev. Ari no mu Burayi, muri Amerika y’Amajyaruguru, mu Buyapani, muri Australia, muri Nouvelle-Zélande n’ahandi hantu hiyemeje kubaha Abanazi bo mu gihe cyacu. ”
Yakomeje agira ati: “Iyi ni yo mpamvu twongera ikorwa ry’uburyo bukomeye bwo kurimbura, harimo n’uburyo bushingiye ku mahame mashya”.
Ntabwo yasobanuye neza aya mahame mashya, ariko bigaragara ko yerekezaga cyane cyane ku gisekuru gishya cy’intwaro za hypersonic (intwaro, ibisasu bigenda ku muvuduko ukubye uw’ijwi inshuro nyinshi) Moscou yishimira ko yateye imbere mu myaka ishize muri uru rwego nk’uko tubikesha 7sur7.be.
Ubwoba
Igitekerezo cy’intambara ya kirimbuzi cyagarutse nyuma y’igitero cy’u Burusiya muri Ukraine muri Gashyantare, gishimangira akaga umutekano w’isi yose urimo itigeze ibamo kuva mu ntambara y’ubutita. Mu mezi ashize ibitero by’ingabo z’u Burusiya byateje ubwoba ko Moscou itekereza gukoresha intwaro zayo za kirimbuzi kugira ngo ihindure uko urugamba rwifashe.
Muri iki cyumweru, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko badateganya kwitabaza izo ntwaro kuko atari abasazi, ariko yongeraho ko “ari uburyo bwo kwirwanaho” bugamije gusubiza ubushotoranyi bwose ku gihugu cye.
Ku wa Gatanu, yari yavuze kandi ko bishoboka ko u Burusiya bwahindura imikorere y’igisirikare mu kwerekana ko hashobora kubaho igitero cyo gukumira kigamije kwambura umwanzi intwaro cyangwa kumubuza kuzikoresha.


