Lt. Gen. Robert Magowan yanditse mu kinyamakuru cy’ingabo z’Abongereza ko Ingabo z’iki gihugu muri Mata zakoze ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe bikomeye muri Ukraine. Mbere y’uko Magowan ahishura ibi, u Burusiya bwari bwarakunze kuvuga ko ingabo zo mu bihugu bigize NATO zigira uruhare mu ntambara yo muri Ukraine ariko ibinyamakuru n’abasesenguzi bo mu burengerazuba bakabihakana .
Abagize itsinda ry’abakomando 45 ba Royal Marines bavuye muri Ukraine muri Mutarama nyuma yo kwimurira muri Pologne Ambasade y’u Bwongereza i Kiev .
Icyakora, Magowan yanditse mu kinyamakuru cy’izo ngabo, avuga ko abasirikare bagera kuri 300 bo mu mutwe w’indobanure boherejwe muri Ukraine muri Mata kugira ngo bagarure ambasade y’Abongereza i Kiev, mbere yo gukomeza gukora “ibindi bikorwa by’ibanga”nk’uko ikinyamakuru The Times cyabitangaje kuri uyu wa Kabiri nyuma yo gusoma ibyanditswe na Magowan.
Magowan wahoze ari umuyobozi mukuru wa Royal Marines, ubu akaba yungirije umuyobozi mukuru w’ingabo muri Minisiteri y’ingabo, yagize ati: “Ibi bikorwa byabereye “ahantu h’ingenzi cyane kandi hateje akaga kenshi ku rwego rwa politiki n’igisirikare.”
Mu gihe Magowan atigeze asobanura neza ubwoko bw’ubutumwa aba bakomando bakoze, ubuhamya bwe ni ubwa mbere u Bwongereza bwemeye ko ingabo zabwo zikora ibikorwa bidasanzwe muri Ukraine. Minisiteri y’ingabo yanze kwemeza amakuru yabanje y’ingabo zidasanzwe z’u Bwongereza zatozaga ingabo za Ukraine i Kiev muri Mata.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko intambara ibera muri Ukraine iri hagati y’u Burusiya n ‘“igisirikare cyose cyo mu Burengerazuba,” kandi muri Nzeri yavuze ko muri Ukraine hari imitwe ya gisirikare “iyoborwa n’abajyanama bo mu burengerazuba.”

4 Responses
Umusirikare mukuru w’u Bwongereza yahishuye ko ingabo zabo zakoze ibikorwa bidasanzwe muri Ukraine
Abaye Yona wo mu kinyejana cyacu ahunwo ni ahaguruke aburire Ninewe ya None

Ntacyo bamara vyaruta icyo abanya ukraine bakora.
Umusirikare mukuru w’u Bwongereza yahishuye ko ingabo zabo zakoze ibikorwa bidasanzwe muri Ukraine
Ntacyo bamara vyaruta icyo abanya ukraine bakora.