Kuri uyu wa Kabiri ushize, urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, rwarekuye by’agateganyo abayobozi benshi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) batawe muri yombi bashinjwa amanyanga mu itangwa ry’amasoko batanga isoko rya miliyari nyinshi ku bakozi bagenzi babo .
Urukiko ariko rwagumije muri gereza Fidele Rwema, umushoramari akaba n’umukozi wa RBC kubera uburiganya mu kubona isoko rifite agaciro ka miliyari zisaga 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Hamwe n’abandi bayobozi 6 ba RBC, Rwema arashinjwa kugira uruhare mu kubon isoko mu buryo butemewe n’amategeko mu 2020, yirengagije itegeko rigenga amasoko ya Leta ribuza abakozi b’ikigo gitanga isoko gupiganira iryo soko.
Mu bo bareganwa harimo James Kamanzi wahoze ari Umuyobozi mukuru wungirije wa RBC, Fidele Ndayisenga, Jean-Pierre Ndayambaje, na Leoncie Kayiranga, bose bari bagize komite ishinzwe gutanga amasoko ya RBC, n’abandi.
Bose batawe muri yombi mu mpera z’ukwezi gushize.
Ku wa kane, itariki ya 8 Ukuboza, abo bayobozi batandatu bagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro bashinjwa kutubahiriza amategeko agenga itangwa ry’amasoko ya Leta no gufata ibyemezo bishingiye ku gutonesha, mu gihe Rwema yashinjwaga kuba yarabonye isoko mu buryo butemewe n’ibindi byaha.
Mu gihe cy’iburanisha, abashinjacyaha bavuze ko mu 2020, komite ishinzwe gutanga amasoko ya RBC yahaye sosiyete ya Rwema isoko ryo kugura ibikoresho by’iki kigo, nubwo bari bazi ko ari umukozi wabo wakoreye RBC kuva mu 2013.
Icyakora, kuri uyu wa Kabiri, itariki 13 Ukuboza, umucamanza yongereye Rwema iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo, avuga ko hari impamvu zifatika zo kumukekaho ibyo byaha. Icyakora, yarekuye by’agateganyo abandi bareganwa, kugira ngo iperereza rindi ndetse n’iburanisha mu bizakomeze badafunzwe.


