Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko Colonel wo mu mutwe w’ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu witwa Nzunzu Paseke yapfiriye muri teritwari ya Rutshuru, intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibiro bya Polisi bisobanura ko uyu musirikare yishwe n’impanuka yo mu muhanda tariki ya 16 Ukuboza, ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, ubwo yari ageze mu gace ka Kabasha, ava ahitwa Kanyabayonga.
Tariki ya 17 Ukuboza byagize biti: “Teritwari Rutshuru; urupfu rwa Col Nzunzu, Komanda wa Task Force GR/FARDC rwatewe n’impanuka yo mu muhanda, tariki ya 16 Ukuboza 2022, ahagana saa 17h30 ku kazamuko ka Kabasha ava muri Kanyabayonga.”
Colonel Nzunzu yari umuyobozi w’abasirikare bo muri uyu mutwe uzwi nka GR boherejwe gufasha ingabo zisanzwe guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko muri Rutshuru.
Apfuye mu gihe imirwano ya M23 n’ingabo za Leta yongeye kubura muri iyi teritwari, nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi, bigizwemo uruhare n’ibihugu byo mu karere.



One Response
Colonel mu ngabo zirinda Tshisekedi yapfiriye muri Rutshuru
Ndabasetse ubwose iyompanuka yabereye kabasha aho m23 imezite mujye mugishukuri yaguye mumirwano