Trump arashinjwa guhisha umwenda yari yarahawe n’ikigo gifitanye isano na Koreya ya Ruguru

Sangiza iyi nkuru

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika arashinjwa guhisha amakuru y’ingenzi ajyanye n’ubukungu bwe nyuma yo kugaragara ko yari afite umwenda wa miliyoni hafi 20 z’Amadolari atamenyesheje igihe yiyamamarizaga bwa mbere kuba perezida muri 2016 !

Umwenda uhishe wa Trump

Ubu nibwo hamenyekana ko uyu munyemari w’imyaka 76 wahoze ari perezida yari afitiye umwenda wa mliyoni 19.8 z’amadolari sosiyete ifitanye isano y’amateka na Koreya ya Ruguru mu gihe cyo kwiyamamaza.

Ubusanzwe abakandida biyamamariza kuba perezida basabwa kwerekana imari bafite,uko binjiza, ndetse n’umwenda, kugira ngo abaturage bashobore kumenya amakimbirane ayo ari yo yose ashingiye ku nyungu ashobora kuvuka, kandi nta kimenyetso cy’umwenda ku mpapuro zatanzwe na Trump.

Mu buryo bwa tekiniki, Trump n’abamushyigikiye bashobora kuvuga ko ideni ryari iry’ubucuruzi bw’umuryango wa Trump, yatangaje ko azatandukana nabwo igihe yari perezida.

Dan Alexander wo muri Forbes yatangaje ko “nubwo abayobozi bagomba kwerekana inguzanyo bafashe ku giti cyabo ku bijyanye n’imari yabo, amategeko atabasaba gushyiramo inguzanyo ku masosiyete yabo, keretse mu gihe ari bo ubwabo bagomba kwishyuzwa inguzanyo.”

Ibi ngo bitera kwibaza niba yaratanze ubwishingizi ku nguzanyo, bityo akica amategeko, icyakora ikigaragara ni uko Trump “yari afite 100% by’ibigo byahawe umwenda,” kandi nta gushidikanya ko ibyo byagize ingaruka ku isura rusange ye mu gihe cyo gutegura amatora nk’uko iyi nkuru dukesha US Today ivuga.

Ni inde Trump yagujije amafaranga?

Umwenda wa miliyoni 19.8$, wagaragaye nyuma y’uko umushinjacyaha mukuru wa New York, Letitia James abonye ibyangombwa byavuye mu muryango w’ubucuruzi bwa Trump muri uyu mwaka yawuhawe na Daewoo, ihuriro ry’ibigo by’Abanyakoreya y’Epfo, yakoranye na Trump mu mushinga wo mu mujyi wa New York.

Bivugwa ko ibi bidashobora kumvikana nabi, ariko, iyo umaze kumenya ko Daewoo yigeze kugira aho ihurira na Koreya ya Ruguru (niyo sosiyete yonyine yemerewe gukorera ubucuruzi muri iki gihugu hagati ya za 90), ibintu bizamo urujijo. Ngo biragaragara ko Trump yari azi uko ibyo bizagaragara, bityo ashyira ingufu mu guhanagura vuba uyu mwenda amaze kugera ku butegetsi, nk’uko Alexander abitangaza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *