Muri Kongere ya mbere y’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 19 Werurwe 2017, hagaragajwe intege nke mu butabera bw’u Rwannda. Bimwe mu binengwa, harimo imifungire inyuranije n’amategeko, ubwishyu bw’abunganizi n’abahesha b’inkiko, itezwa rya cyamunara n’ibindi.
Abarwanashyaka ba DGPR basaga 400 bahagarariye abandi mu turere twose, intara n’umujyi wa Kigali bitabiriye iyi Kongere ya mbere. Igikorwa cy’ingenzi cyari ukwemeza umukandida uzahagararira iri shyaka mu matora ya Pererzida wa Repubulika atenganijwe tariki ya 3 n’iya kane Kanama uyu mwaka 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yo kwemeza Dr Habineza Frank, Perezida waryo nk’umukandida, herekanwe gahunda ya politiki izashyirwa mu bikorwa amatora arangiye, iri shyaka rimaze kuyatsinda. Iyo gahunda ikubiyemo ibibazo n’ibisubiza DGPR iteganya mu nzego zinyuranye: Ubutabera, uburezi, umutekano, ububanyi n’amahanga, ubukungu n’izindi.

Mu butabera: Imifungire, imiburanire, imitangire y’urubanza birakemangwa
Uburyo bwo gufungwa :Mu rwego rw’ubutabera, havugwamo gufungirwa muri za kasho zitemewe n’amategeko nko ku mirenge n’utugari; abantu bafungwa badafite amadosiye, abarangiza ibihano bagatinzwa muri gereza n’ibindi.
Iri shyaka kandi rinega ubucukike buri mu magereza, aho ngo usanga ahagenewe abafungwa 5000 hashyirwa abarenga 8000. Umutekano w’abafungwa nawo ngo ntawo kuko “abacungagereza bihutira kurasa, kandi mu cyico atari no ku maguru”. Dr Frank Habineza ati “ubundi kwica byagombye kuba option Z’amahitamo ya nyuma ibindi byananiranye”.
Ikindi ngo ni aho usanga umuntu afungirwa kure y’umuryango we, ntubashe kumusura kandi ari uburenganzira. Ingero ni nk’abakomoka Gasabo bagafungirwa Huye, aba Nyanza bakajyanwa Bugesera, naho aba Karongi ukabasanga Nyagatare.
Hari kandi abantu bagifungirwa ibyaha by’abavandimwe, aha Dr Frank Habineza akaba atanga urugero rw’umugore avuga ko afungiye mu Rwanda azira ko umugabo we ari mu ishyaka rikorera hanze y’igihugu”. Hagarukwa kandi ku basivile bafungirwa mu bigo bya gisirikare cyangwa mu magereza yacyo.
Gutanga ikirego : Mu mitangire y’ikirego naho hari imbogamizi, zishingiye ku kuba bikorwa mu ikoranabuhanga. Aha DGPR ivuga ko Abanyarwanda bose batazi gukoresha interineti, nayo ubwayo itaboneka hose. Ibi ngo byongera ikiguzi ku muturage, kuko Irembo ririshyurwa, akajya gusikanisha(scanning) ibimenyetso byose bimusaba amafaranga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Irangizwa ry’imanza : Ishyaka DGPR riranenga amategeko ashyiraho ibihembo by’abunganizi mu nkiko(avocats) n’abahesha b’inkiko b’umwuga (huissiers professionnels). “Mbere abantu barumvikanaga, none ubu avocat yishyurwa atari mu nsi ya 500.000 kimwe na huissier”. Ibi ngo bituma imanza zitayagejejeho zitaburanywa cyangwa ngo zirangizwe. Mu ngero zitangwa harimo n’imanza gacaca zaheze mu mpapuro, aho usanga guteza cyamunara isambu y’ibihumbi 150 bisaba umuhesha w’inkiko wishyurwa ibihumbi 500.

DGPR ifite umuti, nitsinda amatora
Imwe mu miti itangwa na Green Party, harimo gufunga amakasho n’ibigo ngororamuco bitemewe n’amategeko. Harimo kandi guhana abayobozi b’inzego z’ibanze na za DASSO bafunga abantu binyuranije n’amategeko.
DGPR kandi, isanga gufunga atari byo byaza mbere, cyane ko umuntu ufunze aba “akonsoma igihugu, ntacyo acyinjiriza, nawe ntacyo yiyinjiriza». Iri shyaka niritsinda amatora rikajya ku butegetsi, rizimakaza “umuco w’imirimo nsimbura gifungo, ndetse no gutanga ingwate y’amafaranga”.
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryashinzwe tariki 14/8/2009 ariko ryemewe n’amategeko tariki ya 8/9/2013. Nibwo ikigo cy’imiyoborere RGB cyasohoye icyemezo no 01/PP/DGPR/RGB/2013 kiriha ububasha bwo gukorera imirimo ya politiki mu Rwanda, hashingiwe ku itegeko no 10/2013.
Kongere yo kuri iki cyumweru yarimo n’abashyitsi n’abahagarariye andi mashyaka akorera mu Rwanda nka PSD, PL, PSR, UDPR na PDC.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste


