Bujumbura:Colonel Charles Ndihokubwayo yasanzwe yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Mu nyubako za Paruwasi ya Saint Joseph iri muri Zone ya Ngagara ,Komini ya Ntahangwa ,Intara ya Bujumbura ho mu gihugu cyu Burundi hatahuwe umurambo wa Colonel Charles Ndihokubwayo .
Col.Ndikubwayo wari usanzwe ari umupolisi akaba yakoreraga imirimo ye mu ishuri ry’igipolisi cy’u Burundi riri ahitwa Mitakataka mu Ntara ya Bubanza , bagenzi be bakaba bavuze ko baherukaga kumubona ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru tariki 19 Werurwe 2017 nk’uko umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi ,Pierre Nkurikiye yabitangarije Radio Ijwi ry’Amerika.
Abashinzwe iperereza bakaba bavuga ko umurambo wa nyakwigendera nta kintu na kimwe kugeza ubu kigaragaza icyaba cyamwishe gusa ngo abaganga bagiye gukora isuzuma kugira ngo barebe icyihishe inyuma y’uru rupfu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abantu babiri nibo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rufpu rwa Colonel Ndihokubwayo nk’uko bigaragazwa n’amakuru ava mu bashinzwe iperereza.
Mu Burundi hakaba hakomeje kuboneka imirambo y’abantu bishwe bakajugunywa mu bice bitandukanye bigize iki kiguhugu nk’uko bikunze kugarukwaho n’itangazamakuru ndetse n’ama raporo y’Imiryango Mpuzamahanga aho asaba Leta gukora ibishoboka ngo ihoshe ubu bwicanyi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *