Igihugu cya Norvege cyavuye ku mwanya wa kane cyari kiriho mu mwaka ushize ku rutonde rw’ibihugu 10 bifite abaturage bishimye, kiza ku mwanya wa mbere muri raporo ya World Happiness y’uyu mwaka wa 2017.
Ibihugu bine biri imbere byose ni ibihugu byegeranye mu majyaruguru y’u Burayi ari byo, Denmark ya je ku mwanya wa kabiri, Iceland ndetse n’u Busuwisi.
Igihugu cya Centrafrica nicyo iyi raporo yagaragaje ko gifite abaturage batishimye mu bihugu 155 byose byakoreweho ubushakashatsi, u Burundi ku mwanya w’154, Tanzania (153), Syria (152), naho u Rwanda rukaba ruza ku mwanya wa 151.
Ibi bihugu bine bya mbere rero ngo ibyishimimo abaturage babyo babikomora ku kubitaho, ubwisanzure, ubugwaneza, kubwizanya ukuri, ubuzima bwiza, ibyo binjiza ndetse n’imiyoborere myiza.
Ku mwanya wa gatanu w’ibihugu bifite abaturage bishimye hajeigihugu cya Finland, gikurikirwa n’Ubuholandi (6), Canada (7), New Zealand (8) na Austalia na Sweden byahuriye ku mwanya umwe wa 9.
Uru rutonde ruriho ibihugu byateye imbere mu bukungu gusa nubwo iyi raporo ivuga ko amafaranga atari cyo kirungo cy’ibyishimo gusa.
Muri rusange, mu bihugu bikize, itandukaniro ry’urugero rw’ibyishimo rifitanye isano n’itandukaniro ry’ubuzima bwo mu mutwe, ubuzima bw’umubiri n’imibanire y’abantu ku giti cyabo. Ariko ngo isoko ya mbere yo kutishima ni mu mutwe.
Aha hatangwa urugero rw’igihugu nk’u Bushinwa ngo kimaze gutera intambwe ndende cyane mu bukungu mu myaka ishize ariko ngo abaturage bacyo bakaba batishimye nko mu myaka 25 ishize nk’uko iyi nkuru dukesha The New Vision ikomeza ivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nacyo cyaramanutse ugereranyije n’imyaka yashize kigera ku mwanya wa 14 bitewe no kuba kwita ku mibereho byaragabanyutse ndetse na ruswa ngo ikaba imaze kuzamuka muri iki gihugu
Icyinyuranyo cy’ibyo umuturage yinjiza ngo kigira uruhare mu bijyanye n’ibyishimo mu bihugu bikennye, ariko ngo uburwayi bwo mu mutwe buharangwa niyo mpamvu nyamukuru yo kubura ibyishimo.
Nyuma y’ishyirwa ahagaragara ry’iyi raporo, Minisitiri w’Intebe wa Norvege, Erna Solberg yishimiye ko igihugu cye noneho cyaje imbere ya Denmark mu gihe ngo hari hashize imyaka myinshi kiyikurikira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


