Nari nizeye ko Argentina izatwara igikombe cy’Isi na nyuma yo gutsindwa na Saudia Arabia: Lewandowski

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu mu mupira w’amaguru ukinira ikipe y’igihugu ya Poland na FC Barcelona, Robert Lewandowski, yatangaje ko yari yizeye ko ikipe ya Argentina yagombaga gutwara igikombe cy’Isi na nyuma y’aho yari imaze gutsindwa umukino wa mbere w’amatsinda n’iya Saudi Arabia.

Kuri uyu mukino wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2022, ikipe ya Saudi Arabia yatsinze iya Argentina ibitego bibiri kuri kimwe (2-1). Ni umusaruro watumye bamwe bizeraga ko ishobora gutwara igikombe, bashingiye ku buryo yari imaze iminsi yitwara mu mikino mpuzamahanga, batangira kuyitakariza icyizere.

Ikipe ya Argentina yasabwaga gutsinda umukino wari kuyihuza n’iya Mexico tariki ya 26 Ugushyingo, kugira ngo yiyongerere icyizere cyo gukomeza irushanwa, bitaba ibyo ibyago byo gusezererwa mu mukino wa nyuma bikaba byinshi.

Umukino wayihuje na Mexico warangiye iwutsinze ibitego 2-0, itsinda n’uwayihuje na Poland yari iyobowe na Lewandowski tariki ya 30 Ugushyingo, ku bitego 2-0.

Lewandowski wasubiye mu ikipe ya FC Barcelona, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Mundo Deportivo, yatangaje ko na mbere y’uko irushanwa ritangira tariki ya 18 Ugushyingo 2022, yari yizeye ko ikipe ya Argentina ari yo izatwara igikombe.

Yagize ati: “Nabivuze mbere y’Igikombe cy’Isi. Bari bafite amahirwe yo gutwara igikombe. Igihe cyose wari wabimbaza, nari kukubwira ko Argentina ifite amahirwe yo kugitwara.”

Ikipe ya Argentina yaherukaga gutwara ibikombe birimo Copa America na Finalissima mu mwaka ushize, yari imaze imikino 36 idatsindwa. Iya Saudi Arabia yafatwaga nk’inyantege nke mu itsinda yayihagarikiye aka gahigo kagombaga kugera ku mikino irenga 42.

Gusa Lewandowski we ngo ntiyigeze atakariza icyizere iyi kipe iyoborwa na rutahizamu Lionel Messi, n’ubwo yari imaze gutsindwa ku mukino ubanza. Ati: “Na nyuma yo gutsindwa na Saudi Arabia, nari nizeye ko bashobora kugera ku mukino wa nyuma, bagatwara igikombe.”

Tariki ya 30 Ugushyingo, ubwo umukino w’ikipe ya Argentina wari urangiye, Lewandowski yagaragaye yongorerana na Messi. Yabajijwe icyo bavuganye, asubiza ko ari ibanga atagomba gushyira ku karubanda.

Asabwe kuvuga ku ko yakiriye kubona Messi atwara igikombe cy’Isi nyuma yo kugitakariza ku mukino wa nyuma mu mwaka w’2014, Lewandowski yasubije ati: “Ni inzozi zabaye impamo kuri we. Yageze kuri buri kimwe mu mupira w’amaguru, ni umukinnyi mwiza ku Isi. Ubu ari kwizihirwa kandi ndumva uko yiyumva no ku gihugu cye. Uko yakinnye neza n’Isi yarabibonye.”

Amaze kuvuga ko Messi ari umukinnyi mwiza ku Isi kandi wageze kuri byose, Lewandowski yabajijwe niba yifuza gukinana na we mu ikipe imwe, asubiza ko yakabyifuje mbere yo gusezera mu mupira w’amaguru, nk’uko n’undi wese aba afite inzozi zo gukina n’umukinnyi mwiza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *