Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’ubwa Diyoseze Gatolika ya Cyangugu bumaze iminsi bukura abana mu buzima bubi babagamo, barimo n’abo mu muhanda, bagasubizwa mu buzima bwiza burimo no kwiga, buravuga ko abenshi muri aba bana basanganwa ihungabana rikomeye riterwa n’ibyo banyuzemo, hakenewe ubufatanye bw’inzego zose ngo bitabweho.
Mu gikorwa cyo guha Noheli abana 181 bakuwe mu bibazo binyuranye,barimo 160 bakuwe mu mihanda, bari inzererezi, 17 bafitwe na ba malayika murinzi barimo impinja 2 zirerwa n’abazitoraguye, n’abandi 4 bakuwe mu bigo ngororamuco, Bwiza.com yashatse kumenya ubuzima aba bana bakurwamo,igitera bamwe muri bo gufata icyemezo cyo kuba inzererezi, uko basangwa bameze iyo bagaruwe,iganira na bamwe mu babakurikirana.
Muri aba bana barimo 9 ba nyina 2, umwe yari afite batanu, undi bane, bombi baba mu buraya baza no kugaragara mu byaha byatumye bisanga muri gereza ya Nyamagabe, abo bana basigara batagira abo babana nta n’aho baba kuko inzu babagamo zari inkodeshanyo, bamwe muri bo baratangiye kwinjira mu bujura, abandi barabaye inzererezi, baza guhabwa ba malayika murinzi, ngo harebwe ko bakoroherwa n’ubwo buzima bushaririye babagamo.

Nyuma yo kumva no kubona imibereho mibi bariya bana bose uko ari 181 babagamo, Musenyeri wa Diyoseze gatolika ya Cyanguru, Edouard Sinayobye, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, yashatse uburyo yabagarura mu buzima bwiza, abashakiraa n’ababikira bazakurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Bamwe ngo yabashakiye ba malayika murinzi mu bakirisitu be, abandi 150 barimo abakobwa 57 n’abahungu 93 abashyira mu ishuri rya GS Saint Paul Muko riri mu murenge wa Bugarama muri aka karere, aho bitabwaho ku kintu cyose ku buntu, ari na ho ibirori byo kubifuriza Noheli nziza byabereye.
Mu gushaka kumenya byimbitse imibereho ya mbere y’aba bana ,umunyamakuru wa Bwiza.com yaganiriye na Mukaruyonza Gloriose, umujyanama mu by’ihungabana ukurikirana imibereho ya buri munsi yabo, amutangariza ko hafi ya bose baba bagaragaza ihungabana rikomeye riterwa n’ibyo banyuzemo, bisaba kwitabwaho byihariye.
Ati; “Bari mu byiciro 3. Hari abahawe ba malayika murinzi ba nyina babanaga bamaze gufungwa, hari abasubijwe iwabo mu ngo bakuwe mu mihanda banasubizwa mu ishuri, aba bakaba ari bo bafite ikibazo gikomeye cyane kuko basubiye iwabo bari barahunze mbere kandi ibyo bahahunze bitarakemuka, hakaba n’impinja 2 zirerwa n’abazitoraguye, abazibyaye kugeza ubu bitazwi aho bari.’’
Yarakomeje ati: “Iyo ubaganirije ubasangana ihungabana rikomeye cyane baterwa n’ibikomere bahuye na byo bakiri bato kubyakira bikabananira. Bamwe bafite ibikomere byo kwisanga batazi ba se, bavuka kuri ba se batandukanye nyina ari umwe, bose nta n’umwe yagira uwo abwira uwamubyaye, abafite ababyeyi babanye nabi cyane, n’abatabafite, bamwe batarigeze banabamenya.’’
Avuga ko mu bimenyetso by’ihungabana bagaragaza,harimo abo kwiga binanira bikaba nko gusunikasunika, abumva batakwicara hamwe,bumva bahora bagenda, abo ubona bibitsemo ibyo badashaka kuvuga, abumva batareka ibiyobyabwenge, abakobwa bafashwe ku ngufu muri ubwo buzererezi bumva badashaka kurara mu nzu ngo badafatirwamo, bumva bagira umutekano baraye hanze, n’ibindi binyuranye.
Avuga ko ibyo byose bibangiza cyane mu bwonko, iyo bataganirijwe neza n’ababifitiye ubuhanga bakaba bakurana umutima mubi w’ubugome, kuko hari ababa bagaragaza ko, kuva bavuka batarabona ubagirira neza, bakuriye mu bibi gusa, barimo n’abo banyina bakora uburaya bareba n’imiruho ihaboneka,imitima yabo ikazinukwa ubumuntu, ari bo usanga bamwe bavamo abajura batega abantu bakanabatera ibyuma.
Ati: “Utabana na bo buri munsi cyangwa ngo muganire wabona basanzwe. Ntiba basanzwe. Birasaba imbaraga n’ubufatanye bwa Leta, abihaye Imana, ababyeyi b’umutima n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo ibibazo nk’ibi bikemuke, hakanongerwa imbaraga mu kwegera imiryango, kuko imiryango idatekanye ari yo soko y’ibyo bibazo byose.’’
Padiri Uwingabire Emmanuel, umuyobozi wa GS Saint Paul Muko, wakiriye 150 muri bo akabashyira mu ishuri ayobora,bakiga anabaha icyo bakeneye cyose kirimo n’ibiryo by’amanywa n’ijoro, no mu biruhuko akabagumana agakomeza kubagaburira kuko avuga ko abaretse gato atakongera kubona n’umwe, na we avuga ko ihungabana baba bafite, bisaba kuganirizwa byihariye.
Ati: “Nasanze badakeneye kwiga gusa. Tubaganiriza buri gitondo,abafite ababyeyi na bo twarabahamagaye turaganira, ariko ntibiba byoroshye kuko uba usanga hari abo ingeso bakuye mu muhanda zitarabashizemo. Gusa,hamwe no gufashwa byihariye bagenda bagaruka mu buzima busanzwe.’’
Asaba akarere ubuvugizi akabona bimwe mu by’ibanze abo bana bakenera, birimo ibiribwa, ibikoresho by’ishuri n’imipira yo gukina kuko bimugora cyane kubibona, agashimira Musenyeri we Edouard Sinayobye wazanye igitekerezo cyo kubitaho, akanasaba inzego zinyuranye kujya ziza kubaganiriza,kuko iyo begerewe, bakumva ko bitaweho, bituma n’abagiraga ibitekerezo byo gusubira mu buzima bubi babireka.
Ubwo inzego znyuranye zahuriraga kuri iri shuri kubifuriza Noheli nziza, intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Uwambaje Aimée Sandrine, na we yashimiye Musenyeri Edouard Sinayobye iki gitekerezo, avuga ko aba bana igihugu kibakunda, Leta ibari hafi, abashimira kuba baremeye kuva mu muhanda bakaza kwiga,ko batekereje neza,bazanitabwaho uko bishoboka kose.

Musenyeri Edouard Sinayobye, yavuze ko nubwo bitari byoroshye byagezweho, ashimira ba malayika murinzi n’ababikira yakuye muri Diyoseze ya Butare, bakemera kuza gukurikirana aba bana mu buzima bwabo bwa buri munsi, akarere ka Rusizi n’izindi nzego bafatanya muri iki gikorwa, asaba buri wese w’umutima w’impuhwe umusanzu we.
Imirenge ya Bugarama, Kamembe,Mururu,Gihundwe, Nkanka, Muganza na Rwimbogo ni yo igaragaramo benshi muri aba bana, bamwe muri bo, cyane cyane abakobwa babikurijemo no kubyara imburagihe, basabye kwitabwaho byihariye, n’imiryango bakomokamo ikaganirizwa, umuyobozi w’aka karere, Dr Kibiriga Anicet akavuga ko, ku bufatanye n’aba bafatanyabikorwa imbaraga nyinshi zizashyirwa mu guhangana n’ibi bibazo.




