UPDF iravuga ko impuguke za Loni zidafite uburenganzira bwo kuyiha amasomo

Sangiza iyi nkuru

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye (UN) yashidikanyije ku mikorere ya Operation Shujaa ya Uganda ihuriweho n’ingabo za Uganda n’iza RDC igamije kurwanya inyeshyamba za ADF, aho umuvugizi wa UPDF yatangaje ko impuguke za Loni ari bo bantu ba nyuma bakwiye kubaha amasomo.

Mu Gushyingo 2021, nibwo Perezida Museveni yemeye kohereza ingabo muri DRC guftnya na FARDC mu kurwanya inyeshyamba z’umutwe wa ADF wiganjemo kandi washinzwe n’Abagande.

Raporo y’impapuro 236 y’ “Itsinda ry’impuguke za Loni kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo” yabonwe na Daily Monitor dukesha iyi nkuru, igaruka ku makimbirane menshi, arimo n’arebana na M23, yerekana ko inyeshyamba za ADF ahubwo zimaze kwiyongera.

Avuga ku myaka ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zimaze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zarananiwe guhashya inyeshyamba zitandukanye zihakorera, Brig Felix Kulayigye, umuvugizi wa UPDF, mu kiganiro n’iki kinyamakuru yavuze ko impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zigomba kuba aba nyuma mu guha amasomo ingabo z’igihugu cya Uganda ku mikorere yazo.

Nta ntsinzi ifatika

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zivuga ko umutekano n’ubutabazi mu ntara za Kivu y’amajyaruguru na Ituri byifashe nabi cyane, n’ubwo mu gihe cy’amezi 18 ashize hakomeje gushyirwa mu bikorwa icyemezo cy’ibihe bidasanzwe nubwo kandi hakomeje ibikorwa bya gisirikare bya FARDC, UPDF na MONUSCO.

Iyi raporo itanga ibisobanuro kuri buri gitero cya ADF n’ibitero ku basivili. Kuva muri Mata 2022, nk’urugero, ibitero bya ADF ngo byateye impfu nibura z’abasivili 370, n’ishimutwa byibuze ry’abagera kuri 374, harimo umubare munini w’abana.

Abashakashatsi bavuga ko ADF yakomeje gukorera mu matsinda mato, igaba ibitero icya rimwe ku mpande nyinshi. Bashoje bavuga ko ibyo bitero bigamije ahanini gushakisha ibikoresho no kubaka inkambi nshya, kurangaza intego z’ibikorwa bya gisirikare bihuriweho ngo bireke ADF cyangwa no kwihorera kuri ibyo bikorwa, hagamijwe gutesha abaturage icyizere bafitiye Operation Shujaa.

Kuri Brig. Kulayigye ariko, ngo intego nyamukuru y’ibitero bya UPDF kuri ADF yagezweho. Yavuze ko abaturage ba Congo bishimiye ingabo za Uganda, ashimangira ko abana bashobora kwiga, ibikorwa by’ubukungu nk’ubuhinzi byasubukuwe, amatorero yongeye gufungura mu turere twari twaratewe ubwoba n’inyeshyamba za ADF.

Yavuze kandi ko sosiyete sivile yo muri Congo yanditse ishima UPDF ku mirimo yahakoreye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *