Abahanzi muri rusange basanzwe bazwiho gususurutsa abantu binyuze mu bihangano byabo bitandukanye ariko nk’uko babivuga ko nta Ntwari katanyaruka hari igihe usanga bapfa abagore cyangwa abagabo bityo bakaba havuka amakimbirane.
Akesnhi iyo abahanzi bagiranye amakimbirane havuka intambara zitandukanye harimo gutukana babinyujije mu bihangano ,gutukana imbona nkubone cyangwa se kurwana byo gufatana mu mashati.Hari igihe aya makimbirane arangira babaye abanzi b’ubuzima bwose ndetse uhasanga n’inyungu zabahuzaga zivuyeho cyangwa se amatsinda bahuriragamo agasenyuka.
Ikinyamakuru gitangaza inkuru z’imyidagaduro gikorera mu gihugu cya Uganda(Howwe.bz) cyakoze urutonde rw’abahanzikazi bo muri iki gihugu barwanye inkundura bapfa abagabo.
1.Irene Namubiru na Maureen Kabasita
Intambara yabo ya mbere yasaga n’urwenya.Bose bari muri Band imwe ya Muzika yayoborwaga n’uwitwa Captain Kassami.Yari yabahaye akazi mu rwego rwo kuzamura Band.Irene yasanze Maureen muri Band ndetse ari umukunzi wa Kassami ndetse bari barabyaranye umwana umwe.
Nyuma gato Kassami yatangiye gukururwa n’ikimero cya Irene ndetse Maureen aza kumenya ko bafitanye umubano wihariye ari naho intambara yatangiye barahangana.
Kubera aya makimbirane byaje kurangira ya Band bari bahuriyemo isenyutse kubera intambara ikomeye yabayeho ndetse kugeza n’ubu baracyarebana ay’ingwe.
2.Ruth Wanyana na Mariam Ndagire
Aba bakobwa barwanye bapfa uwitwa John ndetse intambara hagati yabo ikaba yaragarutsweho mu bitangazamakuru bitandukanye muri Uganda.Bagiye bashyira hanze indirimbo zitukana ubwabo.John yakundanaga nabo bose , yabatereye inda rimwe .Iyi ni inkuru itazibagira mu mateka ya muzika mu gihugu cya Uganda kuko nta kandi gashya kugeza n’ubu karabaho.
3.Jackie Chandiru and Cindy
Aba bahanzi bombi babarizwaga mu Itsinda rimwe bigeze kurwana bapfurana imisatsi bapfa umugabo.Bari inshuti magara ndetse babarizwa mu itsinda rimwe.Amakimbiranye yabo yaturutse ku muterankunga mushya bari babonye.Yaryamanye nabo bombi.Baje kubimenya ubwo Cindy yasezeraga mu tsinda agahitamo kujya mu biruhuko n’uyu mugabo.Icyo gihe Cindy yifuje ko Chandiru yapfa.Kugeza n’ubu aba bombi bangana urunuka.
4.Karitas na Bebe cool
Bebecool na Karitas bagiranye amakimbirane aho yamubuzaga kwegera umugore we Zuena.Bebe cool yashinjaga Karitas kuba ariwe nyirabayazana wo kwahukana kwa Zuena mu 2000.Zuena yahukanye avuga ko arambwiye gucibwa inyuma no gufatwa n’ikintu kidafite agaciro.Bebe cool kandi yagayaga Karitas kuba yari inshuti ya Zuena agashaka kubateranya. Kugeza n’ubu aba bombi ni abanzi bakomeye.
5.Catherine Kusasira na Irene Namubiru
Intambara y’aba mbombi yantangiye bibana indirimbo .Irene yashinjaga Catherine kumwiba indirimbo.Catherine nawe yamaze ijoro ryose adasinziriye kubera iyi ndirimo.Howwe.biz itangaza ko yamenye amakuru ko nyuma Catherine yatangiye kwiyegereza uwari umukunzi wa Irene,Kassim ashaka kumumutwara.Nyuma Irene akaba yaravuze ko agiye guha Catherine isomo ndetse ko yabigezeho.
6.Juliana Kanyomozi na Irene Namubiru
Namubiru na Juliana baririmbye mu itsinda rimwe ,bari inshuti magara ndetse buri wese yari abitse amabanga akomeye ya mugenzi we.Ubwo Umufaransa witwa Morel yatangiraga kubatera inkunga hatangiye ibihuha bivuga ko aryamana nabo bombi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yaho Irene yaje gukurura Morel ibintu bitashimishije na gato Juliana bahita batandukana kandi nabi.Gusa nyuma yaho baje kwiyunga .Ubu bakaba banaganira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


