RDC: Umuntu umwe yishwe amashuri aratwikwa kubera amakimbirane ashingiye ku butaka

Sangiza iyi nkuru

Umuntu umwe yarishwe ndetse amashuri abiri aratwikwa mu ijoro ryo ku Cyumweru gishize rishyira kuwa Mbere muri Teritwari ya Djugu ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo guhangana kwavutse gutewe n’amakimbirane ashingiye ku butaka hagati y’igiturage cya Lodjo n’igiturage cya Tchuru.

Nk’uko byatangajwe na Idriss Koma, Umuyobozi wa Teritwari ya Djugu, ngo abaturage b’ibi biturage byombi bamaze amezi bashyamiranye bapfa gushaka kwiharira agasozi bivugwa ko gafite ifumbire nyinshi kari hagati y’ibi biturage byombi.

Nyuma yo kubona hatabashije kuboneka ubwumvikane hagati yabo nk’uko Radipo Okapi dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, ngo abaturage bo muri Lodjo batwitse amazu menshi (ya nyakatsi) yo mu giturage cya Tchuru.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu kwihorera, abaturage ba Tchuru nabo bateye igiturage cya Lodjo batwika amashuri abiri. Umuntu umwe kandi yiciwe muri icyo gitero. Abanyeshuri bigaga muri aya mashuri nabo kuri ubu ntibashobora kwiga nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.

Bwana Idriss koma yaboneyeho guhamagarira abaturage b’ibyo biturage kwifata bakagana inzira y’ubutabera bagashaka umuti w’amakimbirane yabo.

Yanasabye kandi ababishoboye gutanga inkunga yo kongera kubaka ayo mashuri yatwitswe muri Lodjo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *