Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk-yeol yamenyesheje Koreya ya Ruguru ko bazahangana n’iki igihugu kiri mu majyaruguru badatewe ubwoba n’intwaro za kirimbuzi gifite.
Yoon yabitangaje ku wa 27 Ukuboza 2022, nyuma y’aho ingabo za Koreya ya Ruguru zohereje mu kirere kitagomba kuvogerwa utudege duto tutagira abapilote dutanu, byaketswe ko twari mu gikorwa cy’ubutasi.
Ingabo za Koreya y’Epfo zagerageje guhiga utu tudege cyifashishije indege z’indwanyi na kajugujugu z’intambara kugira ngo ziduhanure, ariko zimara amasaha atanu nta cyo zigezeho.
Perezida Yoon yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zitazazuyaga gusubiza ku bushotoranyi bwa Koreya ya Ruguru, n’ubwo iki gihugu cy’abaturanyi gifite intwaro kirimbuzi.
Nk’uko Reuters ibivuga, Umuvugizi w’ibiro bya Yoon witwa Kim Eun-hye yagize ati: “Tuzahana kandi dusubize ubushotoranyi bwa Koreya ya Ruguru. Ni bwo buryo bufite imbaraga bwo guhangana n’ubushotoranyi. Ntabwo tuzagira ubwoba cyangwa ngo tuzuyaze kubera ko Koreya ya Ruguru ifite intwaro kirimbuzi.”
Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatewe igisebo no kuba cyamaze amasaha atanu gihiga utu tudege ariko kikananirwa guhanura na kamwe. Abatuye muri iki gihugu bakinenze, na cyo gisohora itangazo gisaba imbabazi.
Perezida Yoon yataangaje ko hagomba kujyaho ishami ry’igisirikare rishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’intwaro za Koreya ya Ruguru, mu rwego rwo kugira ngo ingabo z’igihugu cye zijye zihora ziteguye kurinda igihugu.


