Igisirikare cya Uganda ntabwo kizagaba ibiero ku mutwe wa M23 niziramuka zoherejwe muri Kivu y’Amajyaruguru nk’uko amakuru agera kuri Chimpreports avuga .
Umujyanama mukuru wa perezida mu bijyanye n’ibikorwa bidasanzwe, Gen. Muhoozi Kainerugaba, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko UPDF izakorana bya hafi n’izindi ngabo z’akarere mu kurinda abaturage n’imishinga y’ibikorwaremezo irimo gukorwa muri Kivu y’Amajyaruguru.
Gen Muhoozi yagize ati “Mu bwumvikane buriho bwa EACRF (East African Community Regional Force in Eastern DRC) UPDF izibanda ku kurinda abaturage ba DRC no kwemeza ko imishinga y’imihanda ikomeza,”
Yakomeje agira ati “ Tuzakorana n’abavandimwe bacu muri DRC n’u Rwanda mu kwizeza umutekano muri iki gice. Harakabaho Afurika y’Iburasirazuba Yunze Ubumwe!”
Iyi nkuru ivuga ko ingabo za Uganda ziherutse gusoza imyitozo mbere yo koherezwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni mu gihe mbere hatekerezwaga ko ingabo za Uganda,, zisanzwe ziri kurwanya inyeshyamba za ADF muri Ituri, zizagira uruhare mu bikorw byo kurwanya M23 muri Bunagana no mu bindi bice byegereye umupaka w’amajyepo ashyira mu burasirazuba bwa Ugaanda.
Inyeshymba za M23 zivugwaho guterwa inkunga n’Igisirikare cy’u Rwanda, ibirego impnde zomb zihakana.
Iyi nkuru ikaba ivuga ko Muhoozi, wagize uruhare mu kubyutsa umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda, ngo arasa nk’udasaka kujya mu makimbirane na M23.
Ibyatangajwe na Muhoozi bikaba bitandukanye n’ibiherutse gutangazwa n’Umugaba wungiije w’igisirikare cya Uganda, Lt. Gen. Peter Elweru, aho yaburiye M23 ayibwira ko bazayigabaho ibitero nitva muri Bunagana no mu bindi bice yigaruriye.
Icyo gihe Gen. Elweru yagize ati “Uko tubibona, M23 ikwiye gusubira mu birindiro byayo ya mbere kugirango ibiganiro bikwiye bibe,”
Yakomeje agira ati “ Ingabo za EAC zirimo koherezwa niziramuka zifashe icyemezo cyo gusubiza inyuma M23, nta nubwo bizafata amasaha 24, ibi barabizi neza”
Umutwe wa M23 ukaba umaze iminsi uva mu bice bimwe wari warafashe ukabishyira mu iganza bya EACRF, ariko ukigarurira ibindi. Kuri ubu nyuma yo kwemera kuva muri Kibumba, izi ngabo z’akarere zikaba zahaye uyu mutwe kugeza ku itariki ya 5 Mutarama zavuye no muri Rumangabo na Kishishe.



3 Responses
RDC: Gen. Muhoozi yemeje ko ingabo za Uganda zizoherezwa zitazajya kurasana na M23
Ubundise barajyayo kumarayo iki? Bananiwe M23 bananirwa FDLR,bananirwa na ADF, Congo yabaye akarima kigikoni,nzaba ndeba.
RDC: Gen. Muhoozi yemeje ko ingabo za Uganda zizoherezwa zitazajya kurasana na M23
Denis we! Ndabona Muhoozi akuvugiye ibintu. Gusa ingabo za Uganda zagombye kumenya icyo zishaka: Kwubahiriza ibyo abakuru b’ibihugu bemeje cyanga se kugendera kubyo Muhoozi ashaka. Ubutumwa bw’abakuru b’ibihugu buvuga ko M23 isubira muri Sabyinnyo, bitaba ibyo ingabo za EAC ziyirwanya. Niba rero iza Uganda zidashaka kurwanya M23, zikwiye kutajya kwifatanya n’abandi. Amayeli n’ubulyalya bigira igihe bidakora iyo byavumbuwe.
RDC: Gen. Muhoozi yemeje ko ingabo za Uganda zizoherezwa zitazajya kurasana na M23
Nanashaka ntakazohereze murikongo arebe yuko ibyo Ibyimana yapanze bitazashika!