Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwhkanye amakru komeje kuvuga ko ingabo zawo zitigeze ziva muri Kibumba nk’uko bikomeje kugaragara mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ushimangira ko kuri uyu wa Kane uzashyikiriza Ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, Ingabo z’akarere .
Nk’uko bigaragara mu itangazo ra M23 ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wayo, Laurence Kanyuka, kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 04 Mutarama 2023, uyu mutwe watangae ko bitandukanye n’ibivugwa mu itangazamakuru, M23 yavuye I Kibumba kuvaku itariki ya 23 Ukuboza 2022.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko M23 ikiyemeje gushyira mu bikorwa myanzuro y’inama nto ya Luanda no gutanga umusanzu wayo ku mbaraga z’akarere mu gushakira amahoro Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Itangazo rikomeza rigira riti “ M23 izashyikiriza Ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo ngo gicungwe uko cyakabaye na EACRF ku itariki iteganyijwe ya 5 Mutarama 2023.”
Mu gusoza itangazo ryayo, M23 yamaganye ibitero ivuga ko bidashira ikomeje kugabwaho n’igisirikare cya Guverinoma ya Kinshasa, ishimangira ko kubw’ibyo izakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage bo mu bice igenzura.
Kuwa Gatandatu, itariki ya 31 Ukuboza 2022, Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe muri RDC (EACRF) zari zasabye umutwe wa M23 kuba wamaze kuva mu duce twa Kishishe na Rumangabo, bitarenze ku wa Kane, itariki ya 05 Mutarama 2023.


