Barasaba ko imanza z’abagera muri 30 bakekwaho jenoside bihishe mu Bufaransa zihutishwa

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro ry’imiryango iharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera, CPCR, rikomeje gusaba ko imanza z’abakekwa bagera kuri 30 bihishe muri iki gihugu zakwihutishwa, kugira ngo abarokotse bahabwe ubutabera .

Ni nyuma y’uko hatangajwe ko noneho uwitwa Sosthene Munyemana azaburanishwa mu mpera z’uyu mwaka.

Ubutabera bw’uBufaransa bumaze kwemeza bidasubirwaho ko umunyarwanda Sosthène Munyemana ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda azagezwa imbere y’urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa hagati ya tariki 13 z’ukwa 11 n’iya 22 z’ukwa 12 uyu mwaka.

Perezida wa CPCR, Alain Gauthier, avuga ko bitumvikana ukuntu byatwaye igihe kirekire ngo Munyemana aburanishwe.

Yagize ati ‘‘Ntabwo byumvikana kuba bisabye imyaka hafi 30 kugira ngo Munyemana agezwe imbere y’urukiko rwa rubanda. Uko gutinda gufite ingaruka yaba kuri we nk’uko abamwunganira bigeze kubivuga ariko cyane cyane ingaruka ku bo mu miryango y’abishwe bamaze igihe kinini bategereje izi manza, mu rumva neza ko ibi atari ibyo kwihanganirwa nko ku barokotse b’i Butare dukomeza kuganira.’’

Alain Gauthier avuga ko kimwe na Laurent Bucyibaruta uherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 20 n’urukiko rwa rubanda rw’i Paris Munyemana na we azagezwa imbere y’urukiko adafunze.

Munyemana ubu ntabwo afunze ari iwe mu rugo mu gihe ategereje ko urubanza rwe rutangira. Ageze mu Bufaransa yakoze akazi nk’umuganga mu gihe cy’imyaka irenga 20 mu majyepfo y’u Bufaransa, ikirego cye kikaba ari cyo cyatanzwe cyera cyane kurusha ibindi kuko cyatanzwe mu 1995.

Usibye uru rubanza muri uyu mwaka hanategerejwe urwa Philippe Hategekimana undi munyarwanda na we ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko we ufunze nk’uko iyi nkuru dukeshaa RBA ikomeza ivuga.

‘‘Tuzagira urubanza rwa Philippe Hategekimana ubu wahinduye amazina akitwa Manier ahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa. Urwo rubanza narwo ruzabera mu rukiko rwa rubanda kuva tariki 10 ukwezi kwa Gatanu kugera tariki 30 z’ukwa Gatandatu uyu mwaka, uyu yari umujandarume i Nyanza. Ikirego cye ntikimaze igihe kirekire, ku bagiye kuburanishwa vuba ni uko amaze imyaka ine afunze kuko yagerageje gutorokera muri Kameruni icyo gihugu kiramufata kimwohereza mu Bufaransa. Muri uru rubanza tukazaba dufite abaregera indishyi barenga 40 barokotse bo mu karere ka Nyanza mu Majyepfo.’’

Ihuriro ry’imiryango iharanira ko abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bagezwa imbere y’ubutabera CPCR rivuga ko nubwo uyu mwaka hagiye kuburanishwa abanyarwanda babiri, urugendo rukiri rurerure kuko mu Bufarasa habarwa abarenga 30 bagomba kuburanishwa ku byaha bya jenoside bakekwaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *