Umugaba Mukuru wungirije wa FARDC yagiye muri Minembwe

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ushinzwe ibikorwa, Gen. Maj. Chico Tshitambwe yagiye mu gace ka Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ikinyamakuru Actualité gisobanura ko Gen. Chico yageze muri Minembwe kuri uyu wa 4 Mutarama 2023, akaba yagiye gutangiza ibikorwa bihuriweho by’ingabo za RDC zifatanyije n’iz’u Burundi zibarizwa mu mutwe w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba uzwi nka EACRF.

Ibi bikorwa bihuriweho ni ibyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Bishingiye ku byemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC.

Umuvugizi w’ibikorwa by’ingabo za RDC muri Kivu y’Amajyepfo, Lt Elongo Kyonda Marc yasobanuye ko umutwe uhuriweho w’ingabo z’iki gihugu n’iz’u Burundi uri muri Minembwe kuva tariki ya 1 Mutarama 2023, kandi ngo witeguye gutangira ubutumwa bwo kurwanya imitwe ikomoka imbere mu gihugu no hanze.

Gusa umuryango Mahoro Peace Association uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge mu ibaruwa wageneye Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC kuri uyu wa 4 Mutarama, wasobanuye ko ingabo za RDC zifatanya n’imitwe yitwaje intwaro irenga 40 irimo za Mai Mai ‘igamije kurandura’ ubu bwoko.

Uyu muryango ugaragaza ko bidakwiye ko ingabo z’u Burundi zifatanya n’iza RDC muri iki gikorwa, mu gihe iza RDC zifatanya n’iyi mitwe yitwaje intwaro, kandi ngo byakwica inzira y’amahoro yafunguwe na EAC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *