Kuri uyu wa Kane, uwahoze mu gisirikare cy’u Bwongereza, Colonel Richard Kemp, yatangaje ko icyemezo cya Duke of Sussex cyo gusohora amakuru arambuye mu gitabo ku mibereho ye yise ‘Spare’ ari ‘uguhemukira abantu yarwananye na bo ‘.
Kemp yatangarije ikinyamakuru The Sun ko aya magambo yashyize igipimo kinini ku mugongo w’igikomangoma na cyane ko ingoro ya Buckingham yahagaritse kumuha uburinzi igihe yarekaga imirimo y’ibwami.
Uyu musirikare yagize ati ‘Birahungabanya umutekano we. Yirashe mu kirenge … bishobora guhagurutsa abashaka kwihorera bakagerageza kubikora. ‘
Kemp yavuze ibi mu gihe Ben McBean nawe wahoze mu gisirikare cy’u Bwongereza, Harry yigeze gushimagiza ko ari ‘intwari’ nyuma yo gutakaza ukuboko n’ukuguru mu iturika rya bombe, we yasabye Harry guceceka, naho Colonel Bob Stewart, Umudepite wigeze kuyoboraga ingabo z’Abongereza muri Bosnia, yamaganye ibyavuzwe na Harry avuga ko bidashimishije.
Kuri uyu wa Gatanu, McBean yanditse kuri Twitter ati: ‘Ndagukunda #PrinceHarry ariko ugomba guceceka! Bituma wibaza abantu ari kugendana nabo. Iyo baba ari abantu beza hari uwakabaye yamubwiye kubireka. ‘


