U Rwanda rwihanganishije u Bwongereza ku gitero cy’ubwiyahuzi cyagabweyo

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyagabwe ku mujyi wa Londres mu Bwongereza ku munsi w’ejo tariki ya 22 Werurwe 2017 kikanahitana abagera kuri 4, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yihanganishije kiriya gihugu.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Mushikiwabo Louise yagize ati “twihanganishije abo mu mujyi wa London ku bw’igitero cyawugabweho , ndetse nkanashimira Tobias Ellwood wagerageje gukiza umupolisi.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni nyuma y’uko igipolisi cyo mu mujyi wa Londres gitangaje ko abantu bane barimo umupolisi ndetse n’uwagabye igitero baguye mu gitero cy’iterabwoba imbere y’inteko ishingamategeko muri uyu mujyi wo mu Bwongereza.
Amakuru avuga ko uwo mugabo yasohotse mu modoka nyuma yo kugonga ku bushake abantu bigenderaga n’amaguru hagakomereka abagera kuri bane ku kiraro cya Westminster mu gihe abandi 4 bahise bapfa barimo n’umupolisi.
Uyu mwiyahuzi ngo yaragiye asingira umupolisi amusogota icyuma mu gatuza ariko nawe bahita bamurasa, mu gihe uwatewe icyuma na we yaje kugwa kwa muganga.
Ministri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May, we yahise ajyanwa ahantu hari umutekano urusaku rw’amasasu rutangiye kumvikana gusa amakuru akavuga ko icyo gitero kitari kimugambiriye.
Imirimo y’inteko ishingamategeko yabaye isubitswe mu gihe kugeza ubu umutekano wakajijwe cyane mu mujyi wose ndetse n’inyubako zikorera hafi y’ahabereye iki gitero zikaba zafunzwe.

Umutekano wakajijwe mu mujyi wa Lodres
Umutekano wakajijwe mu mujyi wa Londres

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Igipolisi cya Londres gitangaza ko abantu bakomerekeye muri iyo mpanuka bavuga ko yakozwe ku bushake hagamijwe kwica abantu, ku kiraro cya Westminster kiri mu mujyi wa Londres rwagati.
Leta y’Ubufaransa yatangaje ko abanyeshuri batatu bo mu Bufaransa bari mu bantu bakomeretse. Iravuga ko bari baje i Londres mu rugendoshuri ndetse na Perezida Trump akaba yahise amenyeshwa ayo makuru ariko akaba ntacyo arabitangazaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *