Urukiko rw’ibanze muri Lira rwohereje abakada batatu ba NRM muri gereza ya leta ya Lira kubera ubujura bunyuranyije n’ingingo ya 254, 261 y’itegeko ryerekeye amategeko ahana, bakoze bitwaje umukuru w’igihugu, Yoweri Museveni .
Ku wa Gatanu, Vicky Atim, Basil Odyek, na Nelson Ocen bitabye Jonathan William Wamimbi, umucamanza wo mu cyiciro cya mbere aho bashinjwaga ubujura, icyaha bose bahakanye.
Urukiko rwumvise ko hagati ya Kamena na Ugushyingo 2022, abaregwa bambuye amashiringi miliyoni 4.4 mu banyamuryango bo mu ishyirahamwe ry’abakada ba NRM muri Lango bababeshya ko bazabajyana guhura na Perezida Museveni.
Nubwo, aba batatu basabye kurekurwa by’agateganyo, Wamimbi yongeye kubasubiza muri gereza kugeza mu cyumweru gitaha avuga ko urukiko rufite ibindi bibazo byo kwitaho muri iki gihe nk’uko iyi nkuru dukesha The Independent ivuga.
Umucamanza yagize ati: “Mufite uburenganzira bwo gusaba kurekurwa by’agateganyo ariko bitewe n’uko dufite ibindi bibazo n’inshingano, tuzakemura ikibazo cyo kurekurwa by’agateganyo mu iburanisha ritaha, kandi muraguma muri gereza kugeza ku ya 12 Mutarama.”
Mbere yaho, Julius Peter Ogwang, umushinjacyaha wa Leta, yabwiye urukiko ko iperereza ryarangiye kandi Leta yiteguye gukomeza kuburana.
Ati: “Nyakubahwa, iperereza ryararangiye kandi abatangabuhamya bari mu rukiko biteguye gutanga ubuhamya.”
Robinson Wece, umwe mu barega muri iyi dosiye yavuze ko yatunguwe no kuba abaregwa barahakanye icyaha nubwo hari ibimenyetso byose bibashinja.
Ngo arasenga ngo ubutabera buzatsinde kandi bazasubizwe amafaranga yabo.


