Nyuma y’igihe kitari gito mu muryango wa Kiyovu Sports havugwa ukutumvikana, wabonye Perezida mushya kuri uyu wa 8 Mutarama 2023, ari we Jean François Régis uzwi ku izina rya Général.
Ndolimana yemejwe nyuma yo kwakira ku mugaragaro ubwegure bw’uwari Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal wari umaze igihe kinini abyifuza.
Perezida mushya wa Kiyovu Sports arungirizwa kuri iyi nshingano na Mbonyumuvunyi Abdul Karim.
Mvukiyehe Juvenal yahawe inshingano y’Umuyobozi Mukuru (Chairperson) wa kampani ya Kiyovu Sports.
Harimo hibazwa niba bomboribombori ndetse no kudahembera abakinnyi ku gihe byaba bikemutse koko cyangwa nimba bizakomeza muri Kiyovu Sports.


