Leta ya Kabila irashinjwa gukorana na M23 igambiriye kuguma ku butegetsi

Sangiza iyi nkuru

Mu mpera za 2013 nibwo inyeshyamba za M23 zahaswe umuriro kugera aho zemeye guhagarika imirwano bamwe banafata inzira y’ubuhunzi, aho umwaka utangiriye wa 2017 nibwo izi nyeshyamba zongeye kugaba ibitero.
Ibi bitero bya M23 muri uyu mwaka, bamwe babifata nk’amacenga ya politiki, ko waba ari umukino wo gukomeza guhungabanya umutekano Leta iriho ikabona impamvu yo kuguma ku butegetsi, amatora agakomeza kwigizwa inyuma.
Godé Atshwel-Okel, umwarimu mu ishami rya siyansi politiki muri kaminuza ya Kinshasa, aganira n’ikinyamakuru Deutsche Welle, yatangaje ko mu isesengura rye bwite, abona hari abayobozi muri Leta ya Congo bari inyuma ya M23.
Ati: “Muri Guverinoma harimo ibyitso bya M23, iyo M23 yazuye umugara bafata bamwe bagashyirwa muri Guverinoma ibintu bikoroha, ….njye ubwanjye abayobozi ba Congo bajya bancanga, bakunda cyane umukati munini [ruswa]”.
Yakomeje avuga ko hari byinshi nk’abasesenguzi ba politiki bajya bibaza bikabayobera, amasezerano M23 yagiranye na Leta ya Congo nayo bagasanga ashobora kuba arimo urujijo.
TN
Ati: “Kubera iki nyuma yo kwegukana intsinzi mwagiranye amasezerano n’abantu mwatsinze nkaho mwatsindanye ibingana (rwabuze gica), n’ubwo mwari kuba mwubahirije amategeko mpuzamahanga, ariko byagaragaye nkaho ari umukino mwakinnye ukarangira mwese ari zero kuri zero. Wabaza Leta yacu niba itabifitemo ubugambanyi cyangwa se ku rundi ruhande ikaba inaniwe”.
Koko M23 yagiye gushyira intwaro hasi ari uko ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije na Monusco ziyimereye nabi, yavanwe mu birindiro, bamwe batangiye no guhunga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi akaba aribyo uyu mwarimu yibaza ukuntu Leta yasubiye inyuma ikagirana ibiganiro n’izi nyeshyamba mu gihe bari bamaze guzimenesha ndetse no kuzica imbaraga.
Uyu mwarimu kandi yibaza impamvu izi nyeshyamba zizura umugara ari uko amatora ageze, ubu Perezida Kabila yigije inyuma amatora akomeza kuyobora imyaka 2 y’inzibacyuho bitewe n’umutekano muke ukomeje kugaragara muri RDC ushobora kubangamira amatora.
Ubwo M23 yashyiraga intwaro hasi yagiranye amasezerano na Leta ya Congo, ibikubiye muri ayo masezerano ntabwo Leta yabyubahirije, izi nyeshyamba nicyo zitwaza zongera kugaba ibitero.
Muri ayo masezerano kandi hari ingingo yavugaga ko bamwe mu barwanyi ba M23 bazahabwa imbabazi ariko bamwe mu bayobozi bashinjwa ibyaha byo mu ntambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bagashyikirizwa ubutabera. Leta ya Kabila ishinjwa kwirengagiza ibyo byose nkana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Th é oneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *