Sosiyete sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) irashinja ingabo za Kenya ziri mu mutwe w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) korohereza umutwe witwaje intwaro wa M23.
Visi Perezida w’iyi sosiyete sivile, Edgard Mateso, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 9 Mutarama 2023, yatangaje ko kuba kw’ingabo za EAC muri RDC biteza ikibazo abaturage.
Nk’uko Politico ibivuga, Mateso yavuze ko M23 iri gushyikiriza ingabo za EAC ibice yari yarafashe, uyu mutwe witwaje intwaro ugakomeza ufata n’ibindi, mu rwego rwo kwagura igice kigenzurwa n’uyu muryango, kiva mu maboko y’ingabo za Leta.
Mateso yavuze ko ingabo za EAC ntacyo zizakemura muri RDC kuko ngo no mu gihe cy’amezi ane zihamaze ntacyo zakoze. Ati: “Twizera ko nta ngabo z’amahanga zizazanira igihugu cyacu umutekano. Wakwiyumvisha ute uburyo inyeshyamba ziva ahantu, zigafata ahandi, zikongera ‘zones tampons’? Amezi ane arashize ingabo za EAC ntacyo zirakora. Ibyo biraduhangayikisha.”
Ibice M23 yashyikirije ingabo za EAC ni Kibumba na Rumangabo, kandi uyu mutwe witwaje intwaro uhakana gufata utundi duce kuko ngo ibaye ari yo ntego, uba warageze no mu mujyi wa Kisangani.



3 Responses
Kivu y’Amajyaruguru: Sosiyete sivile irashinja ingabo za EAC korohereza M23
Biratwengeje!!! None M23 ifata ivyo bice bindi gute ko biba bigenzurwa n’ingabo za FARDC? Iyo zibonye M23 zica zishira inkoho ku rutugu zikiruka?!!!
Kivu y’Amajyaruguru: Sosiyete sivile irashinja ingabo za EAC korohereza M23
Ntacyo zimaze bazirukane,bashakire ahandi,zirutwa na Putin.
Kivu y’Amajyaruguru: Sosiyete sivile irashinja ingabo za EAC korohereza M23
Ntibyoroshe.president nabikemure.na wundi wabikora.