Ahahoze hari ibiro bya Perezida Biden hasanzwe inyandiko z’ibanga zitavugwaho rumwe

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika irimo gusuzuma inyandiko z’ibanga zishobora kuba zarabonetse mu byahoze ari ibiro bya Perezida Joe Biden nk’uko White House ibivuga .

Umwunganizi we mu mategeko n’itsinda rishinzwe kumuburanira bavuze ko 10 mu madosiye yavumbuwe mu kabati gafunze mu kigo cya Penn Biden Center i Washington mu Gushyingo n’itsinda ry’abanyamategeko rya Biden nk’uko umwunganizi we yabitangaje.

Icyo cyiciro ngo cyashyikirijwe ububiko bw’inyandiko z’igihugu.

Uwabanjjirije Biden muri White House, Donald Trump, ahanganye n’iperereza arimo gukorwaho ku kibazo nk’iki cy’amadosiye y’ibanga yasanzwe mu rugo rwe muri Floride nyuma yo kuva ku butegetsi.

Nk’uko byatangajwe n’umufatanyabikorwa wa BBC muri Amerika CBS News, FBI irimo kugira uruhare mu iperereza ku nyandiko zashyizwe z’ibanga zasanzwe mu kigo cya Penn Biden, naho Umushinjacyaha Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Merrick Garland yasabwe gusuzuma izo nyandiko.

Umwe mu bazi iki kibazo yabwiye CBS News ko icyo cyiciro kitarimo amabanga ya kirimbuzi kandi inyandiko zashyizwe mu bubiko mu isanduku irimo izindi mpapuro zitigeze zishyirwa ku mugaragaro.

Kuri uyu wa Mbere ushize, Richard Sauber, umujyanama wihariye wa Perezida Biden, mu kiganiro yatangarije CBS ko amadosiye yavumbuwe mbere gato y’amatora y’igihembwe n’abavoka ba Biden barimo gusukura ibiro.

Biden yagumanye ibiro byo muri iki kigo cye, kiri nko mu kirometero kimwe uvuye kuri White House, kuva 2017 kugeza 2020.

Sauber yagize ati: “Kuva izo nyandiko zivumbuwe, abavoka ku giti cyabo ba perezida bakoranye n’ububiko bw’igihugu ndetse n’ishami ry’ubutabera mu rwego rwo kureba niba inyandiko zose z’ubuyobozi bwa Obama-Biden ziri mu buryo bukwiye mu ishyinguranyandiko (Archives). ”

Akimara kubyumva kuri uyu wa Mbere, Trump yahise ajya ku rubuga nkoranyambaga rwe yise Truth Social, arabaza ati: “Ni ryari FBI izatera ingo nyinshi za Joe Biden, wenda ndetse na White House?”

Trump akaba akomeje gukorwaho iperereza kubera gukekwaho kuba yaranze icyifuzo cyo gusubiza inyandiko z’ibanga zigera kuri 300 yajyanye mu isambu ye yo muri Floride, Mar-a-Lago, nyuma yo kuva ku mirimo ye.

Amadosiye ya Biden yavumbuwe mbere gato yuko ishami ry’ubutabera ritangaje ko rizashyiraho umunyamategeko wigenga kugira ngo hemezwe niba Trump akwiye gushinjwa icyaha kubera yo madosiye yabonetse iwe.

Kuri uyu wa Mbere, Depite James Comer, Umurepubulikani ukuriye komite ishinzwe kugenzura inteko, yatangaje ko kwita kuri izo nyndiko zabonetse mu byahoze ari ibiro bya Biden byazamuye ibibazo ku kutabogama kwa minisiteri y’ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *