Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ahangayikishijwe n’uko urubyiruko ruba rushaka gukira byihuse, arwibutsa ko bigira ingaruka mbi.
Uyu Mukuru w’Igihugu ubwo yagezaga ubutumwa ku bagize ihuriro ry’urubyiruko rushamikiye ku ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi, muri Zanzibar kuri uyu wa 9 Mutarama 2023, yavuze ko gukira byihuse ari bibi.
Samia yagize ati: “Urubyiruko rw’ubu twirukankira gushaka ubukire, ube mu nzu nini n’imodoka nziza ariko nyuma y’igihe, ubwo bukire burahindukira bukagukubita, ya nzu nziza ntube ukibasha kuyitaho, ugasubira mu bukene. Ubukire ugezeho vuba vuba buragukubita.”
Yagiriye urubyiruko rwo muri CCM inama yo kujya rukora imishinga yajya irwinjiriza amafaranga make make. Ati: “Icyo dusaba urubyiruko ni ugutegura uburyo bwo kwinjiza amafaranga, mugire imishinga mito mito. Inshingano ya Leta ni ugukora ikusanya rinini no gushyira mu bikorwa imishinga. Iyanyu rubyiruko ni ugutegura izabinjiriza amafaranga.”
Perezida Samia yavuze ko hari ubwo uhura n’urubyiruko, rukagutakambira rugusaba kurufasha. Yemeza ko yarufasha muri uwo mwanya, ariko akibaza uzarufasha mu gihe yazaba adahari. Kuri we, umuti ni uko rwajya rwishakira uburyo rwajya rwinjizamo amafaranga.
Yagize ati: “Ujya ahantu, ugahura n’urubyiruko, rukakubwira ‘Mama uraje, kora ikintu dukire’. Njyewe ngukikije muri uwo mwanya, ikindi gihe ni nde wazagufasha. Nimugende mwitegure, mushake uko muzajya mwishakira amafaranga.”
Perezida wa Tanzania abona ko mu gihe urubyiruko ruzaba rufite ibyo gukora birwinjiriza amafaranga, ruzaba rutanga umusanzu mu kubaka igihugu.



One Response
Perezida wa Tanzania ahangayikishijwe n’uko urubyiruko rushaka gukira byihuse
NTEWE ISHEMA RY’O KUBA UMUNYARWANDA