Itsinda ry’abanyamategeko bunganira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, babonye icyiciro cya kabiri cy’inyandiko z’ibanga za Guverinoma ahandi hantu ha kabiri nyuma y’izavumbuwe ahahoze ibiro bye nyuma yo kuva ku mwanya wa visi perezida, ibifatwa nk’igisebo kuri White House kuri ubu .
Icyiciro cya mbere cy’inyandiko nk’izi cyabonetse ahahoze ibiro bye bwite i Washington DC Perezida Biden yakoreshaga nyuma yo kuva ku mwanya wa visi-perezida yari ariho ku buyobozi bwa Barack Obama.
Iki kibazo kirimo gusuzumwa na Minisiteri y’Ubutabera yo muri Amerika.
Uwahoze ari Perezida Donald Trump, nawe kuri ubu akomeje gukorwaho iperereza kubera icyaha nk’iki cyo gufata nabi amadosiye ya leta adakwiye kubonwa n’umuntu uwo ari we wese.

Kuri uyu wa Gatatu, hari hataramenyekana igihe n’ahantu izo nyandiko nshya zavumbuwe n’itsinda ryunganira Biden zabonetse.
White House ntiragira icyo ivuga ku cyiciro gishya cyavumbuwe. Icyakora, ibyavuye mu bushakashatsi byemejwe n’umufatanyabikorwa wa BBC muri Amerika CBS ndetse n’ibindi bitangazamakuru byo muri Amerika.
Soma inkuru bifitanye isano hano hasi
https://bwiza.com/?Perezida-Biden-aravuga-ko-yatunguwe-no-kumva-hari-inyandiko-z-ibanga-zavumbuwe
https://bwiza.com/?Ahahoze-hari-ibiro-bya-Perezida-Biden-hasanzwe-inyandiko-z-ibanga-zitavugwaho
Icyiciro cya mbere cy’inyandiko zigera ku 10 zavumbuwe mu Gushyingo mu kigo cya Penn Biden Center, giherereye hafi ya White House, ariko byamenyekanye gusa muri iki cyumweru.
Izo mpapuro ngo zirimo inyandiko z’ubutasi bwa Amerika hamwe n’amabanga ajyanye n’ubutumwa bwagiye buhererekanwa ajyanye n’ibihugu bya Ukraine, Iran n’u Bwongereza.


