Igisirikare cya Ukraine cyishongoye kuri ba ‘Generals’ b’Abarusiya

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Ukraine cyishongoye ku basirikare b’Abarusiya ku rwego rwa General boherezwa gushoza intambara cyangwa kuyobora ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare muri iki gihugu kuva muri Gashyantare 2022.

Ni nyuma y’aho Perezida w’u Burusiya akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Vladimir Putin, kuri uyu wa 11 Mutarama 2023 akuye Gen. Sergei Surovikin ku nshingano yo kuyobora ibi bikorwa muri Ukraine yari ayimazeho amezi atatu.

Umuyobozi Mukuru w’ingabo z’u Burusiya, Gen. Valery Gerasimov, ni we wahawe iyi nshingano. Surovikin usanzwe ari Umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere, Gen. Oleg Salyukov uyobora izirwanira ku butaka na Col Gen. Alexey Kim usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije w’ingabo, baramwungiriza.

Ibiro by’igisirikare cya Ukraine bibona izi mpinduka mu miyoborere y’abasirikare b’Abarusiya bari muri iyi ntambara ari ikimenyetso cyo gutsindwa, kandi ngo buri General wo mu Burusiya azabona ku ‘mahirwe yo gutsindwa’ uru rugamba.

Byagize biti: “Buri General w’Umurusiya agomba kubona byibuze amahirwe yo gutsindirwa muri Ukraine. Bamwe bashobora kugira amahirwe ahagije yo gutsindwa kabiri.”

Inshingano yo kuyobora izi ngabo ihawe Umuyobozi Mukuru mu gihe ibisirikare by’ibihugu byombi byigamba gukubitana ahababaza, aho buri kimwe cyigamba kwica abasirikare b’ikindi amagana n’amagana.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Igisirikare cya Ukraine cyishongoye kuri ba ‘Generals’ b’Abarusiya
    Iyi ntambara rero yo muri UKRAINE nayo imeze nkiyo muri DRC irwana na M23, kuko ejobundi umuyobozi wa group wagner witwa PRIGOJINE yavuze ko ingabo za wagner zafashe Umujyi SILDER abyita go WAGNER SUCCESS, ntayitirire UBURUSIYA na FARDC ijya irungika FDLR kurugamba ikisigarira mu birindiro, ubwo FDLR yataha iti twatsinz M23

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *