Minisitiri ushinzwe amashuri makuru na za kaminuza muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Muhindo Nzangi Butondo, yahamije ko nta Munyekongo w’ukuri wahungira mu Rwanda, kuko ngo atari igihugu cyo guhungiramo.
Ubwo yari mu kiganiro kuri radiyo na televiziyo y’igihugu, RTNC, tariki ya 11 Mutarama 2023, Minisitiri Muhindo yatangaje ko impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda ari izahahungiye kera.
Yagize ati: “Mugiye mu Rwanda, mwabona ko nta mpunzi nshya z’Abanyekongo ziriyo. Kubera ko nta Munyekongo wakwemera kuba muri gereza. U Rwanda ni gereza.”
Uyu munyapolitiki yatangaje ko ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga muri Gicurasi 2021, Abanyekongo benshi baba i Goma bahisemo guhungira mu mujyi wa Sake, kandi kujya i Rubavu mu Rwanda byari kuborohera kurushaho.
Abona ko abarirwa mu bihumbi 800 bahungiye i Sake bashyira mu gaciro, kuko ngo nta Munyekongo w’ukuri watekereza guhungira mu Rwanda. Ati: “Hari abantu 4000 bagiye mu Rwanda. Bivuze ko Abanyekongo n’ukuri batakwemera guhungira mu Rwanda.”
U Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanyekongo zirenga 80,000, kandi rusobanura ko ari abahunze ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cyabo, by’umwihariko abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, tariki ya 6 Mutarama yatangaje ko izi mpunzi ari zo zituma umuryango mpuzamahanga ushinja iki gihugu gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 ugizwe n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda b’Abatutsi, ukirengagiza umuzi nyakuri w’ikibazo cyatumye zihunga.




One Response
Minisitiri Muhindo aremeza ko nta Munyekongo w’ukuri wahungira mu Rwanda
Ariko abakongomani yo umuntu agiye kuvuga ntabanza ngo anatekereze, ubwo uyu mu minisitiri aravuga ngo nta mukongomani wukuri wahungira mu Rwanda, ejobundi ibirunga biruka bariya bose baje si abakongomani? ko batagiye kinshasa se, biterwa nitumye ahunga, icara urye amadolari yubusa, kuko mandat itaha ntuzasubiraho, abantu bibigoryi igihe cyabo kirarangiye