Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 11 Mutarama, ubwo Guverineri w’umusirikare wa Ituri yerekwaga abagizi ba nabi batawe muri yombi n’inzego z’umutekano n’igisirikare, Komiseri wa Polisi y’igihugu cya Congo (PNC) muri Ituri, yerekanye ko muri abo bagizi ba nabi harimo bamwe mu bagize umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukorera muri Kivu y’Amajyaruguru .
Inzego z’umutekano zerekanye ko abakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi bagizwe n’amatsinda abiri. Irya mbere rigizwe n’abarwanyi b’umutwe wa Zaïre n’abatekamutwe, naho irya kabiri, rikaba rigizwe n’inyeshyamba, bita abaterabwoba, za M23.
Yabisobanuye agira ati: “Bwana Godefroy Tsumbuso yiyitaga Guverineri w’Intara ya Ituri kugira ngo asabe amafaranga ku bw’inyungu z’itsinda rye.”
Abashinzwe umutekano bavuga ko aba bari baturutse muri Kivu y’Amajyaruguru bagamije guhungabanya Intara ya Ituri nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa politico.cd ivuga.
Yakomeje agira ati: “Hari kandi abaterabwoba babiri ba M23, barimo Kato Ndayimana na Damu Konzi, bazanywe no guhungabanya iki gice kimaze iminsi gihumeka umwuka w’amahoro”.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko izo nyeshyamba za M23 zaba zari ziri mu biganiro n’Inyeshyamba za Zaïre kugira ngo bashyire umukono ku bufatanye hagamijwe guhungabanya intara. Ariko, imiterere y’ubu bufatanye ngo ntiramenyekana.
Abayobozi bireba, bavuga ko bafashe ingamba zo gukumira ubugizi bwa nabi mu buryo ubwo ari bwo bwose muri Ituri.
Ibibazo by’umutekano bikaba bikomeje kugaragara muri iyi ntara iyoowe n’umusirikare muri iki gihe mu rwego rw’ingamba zidasanzwe z’umutekano zashyizweho n’umukuru w’igihugu kuva muri Gicurasi 2021.
Usibye ubugizi bwa nabi bukorwa n’inyeshyamba ba CODECO na Zaire muri Djugu, ngo ibitero by’imipanga n’imbunda byibasira abaturage b’abasivili bikorwa n’inyeshyamba z’Abagande za ADF nabyo bikunze kuvugwa muri iyi ntara.


