Ubunyamabanga bwa EAC buravuga ko ubucuruzi hgati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bukomeje kuzamuka nyuma yo kugera kuri miliyari 10.17 z’amadolari muri Nzeri 2022 .
Ibicuruzwa byoherezwa n’ibitumizwa hagati y’ibihugu birindwi by’abafatanyabikorwa ba EAC byiyongereye biva kuri miliyari 7.1 z’amadolari muri 2019 bigera kuri miliyari 9.5 mu 2021 naho muri Nzeri 2022, agaciro k’ubucuruzi kagera kuri miliyari 10.17 z’amadolari, bivuze ko ari 20% by’ubucuruzi bw’Isi.
Peter Mathuki, Umunyamabanga Mukuru wa EAC, yavuze ko kwiyongera k’ubucuruzi hagati y’ibihugu by’akarere biterwa n’ubushake bwa politiki mu bagize inama y’abakuru b’ibihugu y’umuryango, koroshya ingamba zo gukumira Covid-19 mu karere, ndetse n’izindi mpamvu.
Yakomeje agira ati: “Ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru hagati y’abakuru b’ibihugu byari byarakuyeho inzitizi nyinshi zitari iz’amahoro (NTBs) zibangamira ubucuruzi bwo mu karere kandi hari icyizere ko ibi n’ibindi bizafasha kuzamura urwego rw’ubucuruzi kugera kuri 40 ku ijana mu myaka itanu iri imbere. ”
Kuva mu 2007, byibuze inzitizi zabangamiraga ubucuruzi hagati y’ibihugu 257 zarakemuwe kandi nyuma y’inama yo mu rwego rwo hejuru ku masezerano y’isoko rusange yabaye muri Nyakanga 2022, EAC izasuzuma kandi iganire ku bibazo bitandukanye bibangamira kwishyira hamwe mu Nama y’abaminisitiri itaha.
Abaminisitiri bo mu karere bashinzwe ubucuruzi n’imari bashyize icyiciro cya 4 cy’imisoro rusange yo hanze (CET) kuri 35%.
CET ni kimwe mu bikoresho by’ingenzi mu guhuza gasutamo, bisobanura impamvu yo kwishyira hamwe mu karere binyuze mu gufata kimwe ibicuruzwa biva hanze y’umuryango.
Mathuki ati: “Kuva muri Nyakanga 2022, gutumiza ibicuruzwa biboneka mu bihugu mu karere nk’inyama, ibikoresho byo mu nzu ndetse n’imyenda, byakuruye umusoro wa 35%. Iyi ntambwe igamije kongera agaciro k’umusaruro w’imbere no guteza imbere inganda ”
Yakomeje atangaza ko ubucuruzi bw’uyu muryango hamwe n’Isi yose bugera kuri miliyari 62 z’amadolari, yongeraho ko hakiriho ibyo kuvugurura.


