Lisa Marie Presley, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukobwa n’umwana rukumbi w’Umwami w’injyana ya Rock, Elvis Presley na Priscilla Presley, yapfuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane afite imyaka 54, akaba asize abana batatu .
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, mu itangazo nyina, Priscilla, yagejeje ku kinyamakuru PEOPLE, yemeje urupfu rw’umukobwa we agira ati “Ni n’umutima uremereye ngomba kubabwira amakuru ababaje ko umukobwa wanjye mwiza Lisa Marie yadusize”.
Yakomeje agira ati “Yari umugore ukomeye cyane kandi wuje urukundo nigeze kumenya. Turasaba ibanga mu gihe tugerageza guhangana n’iki gihombo gikomeye. Ndabashimira urukundo n’amasengesho. Muri iki gihe nta kindi kintu cyongera gutangazwa.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ushize, Marie Presley yihutanwe mu bitaro nyuma yo guhagarara k’umutima. Umuvugizi wa polisi muri Los Angeles yabwiye PEOPLE ko abshinzwe ubutabazi bageze aho yari atuye i Calabasas bagerageza kugarura uyu mugore utari uri guhumeka bibananiye bamujyana ku bitaro biri hafi aho ariko byarangiye.
Lisa Marie yavukiye i Memphis, muri Tennesse ku ya 1 Gashyantare 1968, nyuma y’amezi icyenda nyuma y’ubukwe bwa Elvis na Priscilla. Yakuriye muri ako gace mbere yo kwimukira i Los Angeles afite imyaka 4 ari kumwe na nyina nyuma yo gutandukana kw’ababyeyi be mu 1973.
Elvis yapfuye muri Kanama 1977 ubwo Lisa Marie yari afite imyaka 9, bituma aba umuragwa w’umutungo we hamwe na sekuru Vernon Presley na nyirakuru Minnie Mae Hood Presley. Nyuma y’urupfu rwabo mu 1979 na 1980, niwe wenyine wsigranye umutungo kandi yarazwe n’inzu ya iherereye mu gace ka Graceland.
Mu Kwakira 1988, Lisa Marie yashakanye na Danny Keough, umucuranzi ukomoka mu mujyi wa Chicago, babyarana abana babiri: umukobwa Riley mu 1989 n’umuhungu Benjamin Benjamin mu 1992. Nyuma y’imyaka itanu n’igice bashakanye, abo bashakanye batandukanye muri Gicurasi 1994.

Lisa Presley yabyaye abana 4; Riley Keough, Benjamin Keough (wapfuye), Finley Lockwood na Harper Lockwood
Hatarenze ukwezi, yashakanye n’umuririmbyi Michael Jackson, yahuriye na we bwa mbere muri kimwe mu bitaramo bya se, wafatwaga nk’Umwami w’injyana ya Rock, muri Las Vegas Lisa Presley afite imyaka 7 na Micheal akibarizwa muri Jackson Five.
Icyo gihe Lisa Marie yagize ati: “Nkunda cyane Michael, neguriye ubuzima bwanjye kuba umugore we. Ndamwumva kandi ndamushyigikiye.” “Twembi dutegereje kurera umuryango.”
Nyuma y’imyaka ibiri ariko bashakanye, aba bahise batandukana.
Mu 2000, Lisa Marie yakundanye n’umucuranzi wavukiye muri Hawai, John Oszajca, nubwo umubano warangiye ubwo yahuraga n’umukinnyi wa filimi, Nicolas Cage, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Johnny Ramone muri uwo mwaka.
Nyuma y’imyaka ibiri, Lisa Marie na Cage bashyingiranywe mu birori by’ibanga byabereye muri Hawaii ku isabukuru y’imyaka 25 yari ishize Elvis apfuye. Icyakora, amezi atarenze ane nyuma y’ubukwe bwabo, bombi batangaje ko batandukanye.


