Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gukatira umunyapolitiki Dr Kayumba Christopher igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 6.
Urubanza rwa Dr Kayumba n’ubushinjacyaha rwaburanishijwe mu mizi kuri uyu wa 13 Mutarama 2023, aho ashinjwa icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha muri iki cyaha.
Muri iri buranisha, Dr Kayumba yahakanye ibi byaha, nk’uko yabisobanuye no mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama avuga ko bishingiye kuri politiki, aboneraho gusaba kugirwa umwere, agafungurwa.
Dr Kayumba wanabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda ndetse n’umuyobozi w’ikinyamakuru The Chronicles yatawe muri yombi tariki ya 9 Nzeri 2021 nyuma y’amezi agera kuri 6 yari ashize akorwaho iperereza.
Afungiwe by’agateganyo muri gereza ya Nyarugenge.



One Response
Dr Kayumba Christopher yasabiwe gufungwa imyaka 10 n’amezi 6
UKURI GUCA MUZIKO NTIGUSHYA, ABAMUHEMUKIRA BAMURENGANYA NABO ISI NTISAKAYE IZA BAHEMUKIRA BUMVE.UMUGABO MBWA ASEKA IMBOHE.