Umunyapolitiki, Leonce Ngendakumana, umuyobozi wungirije mu ishyaka rya politiki, SAHWANYA-FRODEBU, avuga ko Itegeko Nshinga ritahindurwa muri ibi bihe u Burundi bukiri mu bibazo.
Uyu munyapolitiki akomeza avuga ko igihe cyo kurihindura kitari cyagera, ko umunsi w’ibyo uzagera ari uko ibibazo u Burundi burimo bya politiki bizaba byavugutiwe umuti.
Leonce NGENDAKUMANA avuga ko icyo Leta igomba kwihutira gukora ari ugushakira umuti ibibazo by’ubugizi bwa nabi bikomeje gukorerwa abaturage b’igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
N’ubwo uyu avuga ko bitihutirwa, ku rundi ruhande, Jean de Dieu MUTABA, umuyobozi w’ishyaka RADEBU avuga ko Itegeko Nshinga rikwiriye guhindurwa kugirango rijyane n’ibihe igihugu kigezemo.
Igitekerezo cyo guhindura Itegeko Nshinga cyagejejwe ku bayobozi b’amashyaka ya politiki, nirihindurwa azaba ari amahirwe kuri Perezida Nkurunziza, bamwe mu baturage bifuza kongera gutora kuri manda ya 4 n’izindi, akayobora u Burundi ubuziraherezo.
Amatora ya manda ya kane y’umukuru w’igihugu ibaye yemewe yazatorwa mu 2020, ikaba iteye inkeke dore ko n’iya gatatu yasize hamenetse amaraso n’ubu u Burundi bukaba butaragira umutuzo kuva 2015.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


