Blinken na Tshisekedi ‘baneguye’ u Rwanda na M23

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, baneguye u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ibiro bya Perezida wa RD Congo bisobanura ko aba bombi bagiranye ikiganiro bifashishije telefone, bavuga ku kibazo cyo mu burasirazuba bw’iki gihugu, “habura umunsi umwe ngo nyirantarengwa M23 yahawe yo kuva mu bice yafashe igere.”

Byavuze kandi ko Blinken “wamagana ubufasha bw’u Rwanda kuri M23” yijeje ko igihugu cye kizakomeza gushyira imbaraga mu gutuma ibyemezo byafatiwe i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya byubahirizwa.

Aba bombi bagiranye ikiganiro nyuma y’aho M23 ivuye mu bice bya Kibumba no mu kigo cya gisirikare yari yarafashe mu Kwakira 2022. Yitezweho kurekura n’ibindi byose ifite, igasubira mu byo yahozemo mbere hafi y’ikirunga cya Sabyinyo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Blinken na Tshisekedi ‘baneguye’ u Rwanda na M23
    M23 igomba gusohora itangazo ivuga ko Guvernement Kinshasa ari guvernement y’ iterabwoba kandi yica abaturage ikora mu buryo buziguye bityo ko igomba kwamaganwa( Minembwe, Kivu y’amajyaruguru, Ituri etc.) kandi igafatirwa ibyemezo. Ko M23 igomba gukora ibyayinaniye mu myaka 15 ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *