Austin (uri ibumoso) abona bitakiri ngombwa ko umuhanzi ahangayikishwa no gushaka umukobwa wo gushyira muri videwo y'indirimbo

Uncle Austin yatahuye ikintu kidasanzwe Meddy yakoze mu ndirimbo ye nshya

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Luwano Austin Tosh uzwi nka Uncle Austin yatahuye ikintu kidasanzwe Ngabo Medard uzwi nka Meddy yakoze mu ndirimbo ye ‘Grateful’ yo gushima Imana yashyize hanze kuri uyu wa 14 Mutarama 2023.

Iyi ndirimbo Meddy yashyize hanze nyuma y’igihe kirekire atangaje ko agiye kujya aririmba iziramya n’izihimbaza Imana, imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 191 mu masaha 21 imaze ku rubuga rwa YouTube.

Austin uri mu bahanzi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda kandi bahozaho, amaze kureba iyi ndirimbo, yasanze hari ikintu gikomeye Meddy yakoze, na we ubwe ashobora kuba atamenye. Yagize ati: “Cyakoze bro Meddy, akantu ukoze utazi ka danger ni uko nta stress zo gushaka umukobwa wo kujya muri video uzongera kugira kararenze…”

Uyu muhanzi yagaragaje ko videwo ya Meddy yamufunguye amaso, abona ko bitari ngombwa cyane gushakisha umukobwa wo kwifashisha mu ndirimbo, Ati: “Bro, mwaduhenze ubwenge kuva kera weee [yongeraho akamenyetso ko guseka]”

Dr Muyombo Thomas uzwi Tom Close na we yemeranyije na Austin koko ko ibyo Meddy yakoze bidasanzwe, kandi ko bitari ngombwa cyane guhangayikishwa no gushaka umukobwa ujya muri videwo y’indirimbo, agira ati: “Akon ni ko kbs (kabisa).”

Meddy yaherukaga gushyira hanze indirimbo tariki ya 20 Nzeri 2021. Yitwa Queen of Sheba, ivuga urukundo rwe n’umugore we Mimi Mehfira bari bamaze amezi 2 bashakanye.

Austin (uri ibumoso) abona bitakiri ngombwa ko umuhanzi ahangayikishwa no gushaka umukobwa wo gushyira muri videwo y'indirimbo
Austin (uri ibumoso) abona bitakiri ngombwa ko umuhanzi ahangayikishwa no gushaka umukobwa wo gushyira muri videwo y’indirimbo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *