Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, abona umunsi ari uyu ngo umutwe witwaje intwaro wa M23 urekure umujyi wa Bunagana n’ibindi byose usigaranye.
Tshisekedi ubwo yaganiraga n’Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, kuri uyu wa 14 Mutarama 2023, yamubwiye ko uyu wa 15 Mutarama ari umunsi ntarengwa M23 yahawe ngo ibe yarekuye ibi bice.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabivuze nyuma y’aho M23 ivuye ku mugaragaro mu birindiro yari ifite muri gurupoma ya Kibumba tariki ya 23 Ukuboza, ikanarekura ikigo cya gisirikare cya Rumangabo ku ya 6 Mutarama 2023, aho yabishyikirije ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC.
Ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari ubwo bahuriraga i Luanda muri Angola, bivuga ko M23 nirenza igihe yahawe itararekura ibi bice byose, ingabo za EAC zizayigabaho ibitero kugira ngo ibivemo ku ngufu.
Gusa nyuma yo kuva muri Kibumba na Rumangabo, EAC yashimiye uyu mutwe witwaje intwaro uburyo ukomeje kubahiriza ibi byemezo, ndetse abawuhagarariye ku rwego rwa politiki baherutse guhurira muri Kenya n’umuhuza w’Abanyekongo washyizweho n’uyu muryango, Uhuru Kenyatta, bagirana ikiganiro.
M23 ntirarekura ku mugaragaro ibice birimo Kiwanja, santere ya Rutshuru, Ntamugenga n’umujyi wa Bunagana, ngo isubire mu byo yahozemo byegereye ikirunga cya Sabyinyo nk’uko yabisabiwe mu nama y’i Luanda.


