Kuri uyu wa Gatandatu, Igipolisi cya Zimbabwe cyarashe ibyuka biryana mu maso mu iteraniro ry’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryabereye i Harare maze gita muri yombi abayoboke baryo 25, barimo babiri mu bagize inteko ishinga amategeko, nk’uko byatangajwe n’iri shyaka, Citizens Coalition for Change (CCC) .
Aba batawe muri yombi nyuma y’urugomo rw’ihohoterwa bivugwa ko bishingiye kuri politiki bikorerwa abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu byaro bya Zimbabwe, ibizamura ubwoba bwo gukandamizwa mbere y’amatora ya perezida ateganyijwe uyu mwaka. Itariki ntiratangazwa.
Polisi yemeje itabwa muri yombi ry’abayoboke b’iri shyka riharanira impinduka, ishyaka rya politiki rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zimbabwe, inavuga ko ibisobanuro birambuye bizashyirwa ahagaragara nyuma y’iperereza.
Umuvugizi wa polisi, Paul Nyathi yagize ati: “Cyari igiterane kitemewe nk’uko byemezwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze, aribo bayobora Budiriro. Ndi kwakira amakuru menshi avuga ko abantu bakubiswe, tuzashyira ahagaragara itangazo ryuzuye mu gihe gikwiye.”
Nk’uko CCC ibitangaza, ngo iyi nama yihariye yo kwiga ku ngamba z’ishyaka imbere yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ibera mu rugo rw’umwe mu bayoboke bo mu mujyi wa Budiriro, ku birometero 15 uvuye Harare rwagati.


