MONUSCO ibona M23 igomba kurara isubiye muri Sabyinyo nta mananiza

Sangiza iyi nkuru

Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (MONUSCO) ibona umutwe witwaje intwaro wa M23 ugomba kurara urekuye ibice byose usigaranye kuri uyu wa 15 Mutarama 2023, nta mananiza ushyizeho.

MONUSCO yabitangaje ivuga ku guhura kw’abahagarariye M23 ku rwego rwa politiki bahuye n’umuhuza washyizweho n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Uhuru Kenyatta, tariki ya 12 Mutarama.

Ibiro by’iyi misiyo bivuga ko hashingiwe ku byemezo byafatiwe i Luanda muri Angola mu Gushyingo 2022, ari ngombwa ko kuri uyu wa 15 Mutarama, M23 irekura ibice byose ifite muri teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo, ikajya mu zone yo ku kirunga cya Sabyinyo.

Biti: “Ni ngombwa ko kuri uyu wa 15 Mutarama, M23 iva nta mananiza mu bice byose ifite ubu muri teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo (Kivu y’Amajyaruguru), ikajya muri zone y’ikirunga cya Sabyinyo, hashingiwe ku itangazo rya Luanda.”

MONUSCO ibona ko M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro igomba guhagarika imirwano, ikajya muri gahunda yo kyrambika intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe izwi nka P/DDRCS.

Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, na we yaraye amenyesheje Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) ko umunsi M23 yahawe wo kuva muri ibi bice byose ari uyu wa 15 Mutarama.

Ibyemezo byafatiwe mu nama yabereye i Luanda muri Angola bisaba M23 guhagarika imirwano no gusubira muri zone ya Sabyinyo, bitaba ibyo ikazaraswaho n’ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba zifite ibiro bikuru mu mujyi wa Goma.

Uyu munsi ugeze M23 imaze kurekura ku mugaragaro gurupoma ya Kibumba n’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo. Ntabwo bizwi icyo yaba yo, cyangwa ingabo za EAC, biteganya mu masaha ari imbere cyangwa mu minsi ikurikiraho.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. MONUSCO ibona M23 igomba kurara isubiye muri Sabyinyo nta mananiza
    Ubwose mwebwe ngobajye sabyinyo mwibukako arabasirikare murekure izo fdrl murebeko batareka kurwana

  2. MONUSCO ibona M23 igomba kurara isubiye muri Sabyinyo nta mananiza
    Mbona ntampamvu yokohereza M23 mubirunga kuko sinyamaswa nabantu ahubwo nibarebe impamvu barwana bayicyemere barebe impande zombi bekubogama kubwinyungu zabo M23 nabanyekongo baburana uburenganzira bwabo bagomba kububona nkabandi ba congomani ntavangura ribayeho

    1. MONUSCO ibona M23 igomba kurara isubiye muri Sabyinyo nta mananiza
      JYA mbura igisubizo cyibibazo duterwa nabazungu fdrl ibaye cirha nikubite M23 IBAYE umwana wa mukeba ibibintu bizarangizwa niki ?owohereza abantumuri sabyinyo bazabaho bate ?bazatungwa niki sibyumva

  3. MONUSCO ibona M23 igomba kurara isubiye muri Sabyinyo nta mananiza
    Jye mbona iteka akarengane gakorerwa abanyekongo bavugikinyarwanda kirengagizwa ahubwo ahokureba umuziwikibazo barareba uruhande rumwe ntibareba interahamwe zikomeje kwicabatusi zifashijwemo nareta none kohereza m23 mumashyamba ninyamaswa? Jye ndahuze ngo ntibageyo igihugu nicyabo ntabwaricya flexi wenyine niyumveko ubwoko buvugikinyarwanda arabanyagihugube kandi abashyinzwe nabantu sinyamsawa nigute president muzima yirengagiza abashyinzwe bakicwa bakaribwa bagafatwa kungufu bakavutswuburenganzirabwose retantigirikikora ese niba reta yarananiwe kurindabobantu bicare bapfe nkimbwa kugasozi cyamgwa baribwe inyamazababanye nkeya? M23 nihaguruke irwaninkundura irwanintambaranziza imanibarimbere mwirukanizonkozizibibi zitazimana abicanyi ntanarimwe bateze gutsinda abobabohereza mumasenga yipyisi nabobayagemo murubwoko bwimana mwebwegusa murwanirukuri muzatsinda

  4. MONUSCO ibona M23 igomba kurara isubiye muri Sabyinyo nta mananiza
    Izo mburamukoro za Monusco zatashye zikareka kugambanira abenegihugu! Cyangwa zijye muri Ituri aho abantu bicwa buri munsi zirebera leta idatabara abaturage bayo.
    Uretse n’iyo Monusco isa n’intare iziritse itanagira amenyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *