Kirehe: Isoko ryambukiranya imipaka rimaze imyaka 5 ryuzuye ridakoreshwa

Sangiza iyi nkuru

Isoko ryambukiranya imipaka rimaze imyaka 5 ryuzuye hagati ya Tanzania n’u Rwanda ntabwo riratangira gukorerwamo n’ubu, aho abaturiye umupaka wa Rusumo mu Karere ka Kirehe n’abahagenda basanga rikwiye gukoreshwa kugira ngo rigirire akamaro abaturage n’igihugu muri rusange kuko kudakoreshwa biteza ibihombo .

Nubwo abaturage bambuka umunsi ku wundi bajya guhahira muri Tanzania, neza neza ku mupaka wa Rusumo hari isoko rimaze imyaka itari munsi y’itanu ryuzuye ariko ntirirtangira gukoreshwa.

Ni isoko ubusanzwe ryubatswe kugira ngo rihurizwemo ibicuruzwa bituruka mu bihugu byombi bityo abaturage babibone bidahenze nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza ivuga.

Amasoko 5 arema mu cyumweru nk’irya Nyamugali, Gatore, Kiyanzi, Nyakarambi, Kagasa n’andi kandi atari kure y’umupaka wa Rusumo nayo ntiyabura gutekerezwa nka kimwe mu byatuma iri ryambukiranya umupaka ribura abarirema.

Abatuye n’abagenda ku mupaka wa Rusumo bifuza ko izi nzu zagira icyo zikorerwamo aho kugira ngo zizarinde zangirika nta musaruro zitanze nyamara zaratwaye amamiliyari mu kuzubaka.

Rangira Bruno, uyobora Akarere ka Kirehe, asobanura ko iri soko ryabanje kugira ibindi rikorerwamo, ariko ngo muri uyu mwaka rigomba gukorerwamo icyatumye ryubakwa.

Hirya no hino ku mipaka hagiye hubakwa amasoko ahuriweho n’abaturage b’ibihugu byombi ku mpamvu yo kugirango babashe guhahirana, ndetse aya masoko atanga umusaruro.

Kuba isoko nk’iri rya Rusumo ridakoreshwa kandi hashize igihe kirekire nacyo ni ikindi gihombo ku baturage bakabaye baribyaza umusaruro cyangwa ibindi ryagakwiye kuba ryinjiriza igihugu nk’imisoro n’ibindi.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Kirehe: Isoko ryambukiranya imipaka rimaze imyaka 5 ryuzuye ridakoreshwa
    Mwasetsa n’uvuye guhamba nyina. Uzarebe imikorere yo hakurya,uyogereranye n’iyo mu Rwanda. Nta mtanzania wishoboye wakwifuza kuhazana ibicuruzwa bye n’amananiza n’imisoro u Rwanda rufite. Ntiwasora 18% y’amashilingi,ngo ugaruke usore 18% y’u Rwanda. Igishoboka cyahoroshya, muzatunganye ako gace mugabanye iriya misozi ihanamye,muhakate ibibanza bya macye,abantu nibahatura,isoko rizarema. Kuko ayo yose mwavuze haruguru,asa nabi ugereranyije n’iryo mutwereka ku mafoto. Ariko se,niba bagenzi bacu bamenyereye ubuzima busanzwe,ibiryo hafi,binatetse neza, ku giciro buri wese yibonamo,uzamwicaza i Kirehe atanakwigurira amazi yo kunywa ngo bimufashe iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *